Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
Kuri uyu wa 27 Kamena 2025, inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yateranye yiga ku ngingo zitandukanye zirimo bimwe mu bikorwa byari biteganijwe mu ngengo y’imari ya 2024-2025. Ingingo nyamukuru y’inama yari ishingiye ku kwemeza no gutora ingengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026. Mu kuyitora, yavuye Kuri 33,004,598,852 igera kuri 33,534,723,747. Ikinyuranyo cya 530,124,895 ariyo angana na 1,60 ku ijana yiyongereye.
Nk’uko muri iyi nama byatangarijwe abagize Njyanama, Ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2024-2025 yakoreshejwe ku kigero kingana na 91,9%, ayasigaye azakoreshwa mu ngengo y’imari ya 2025-2026.
Nyoni Lambert, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yabwiye intyoza.com ko iyi ngengo y’imari yatowe irimo ibice bikuru bibiri aribyo; Igice cy’Ingengo y’imari kizakoreshwa mu bikorwa by’Akarere bisanzwe kingana na 84%, mu gihe igice gisigaye kizakoreshwa mu bijyanye n’ishoramari cyangwa se ibikorwa remezo kingana na 16%.

Akomeza avuga ko muri iyi ngengo y’imari ndetse n’irangiye, ibyinjizwa n’Akarere byiyongereye ndetse ko bizakomeza kwiyongera muri uyu mwaka mushya w’Ingengo y’imari uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga 2025 nkuko byagaragajwe.
Bimwe mu bikorwa byahawe ingengo y’imari itubutse ugereranije n’ibindi mu Karere, harimo; Uburezi bwihariye menshi kurusha ibindi bikorwa mu Karere, hagakurikiraho Ubuzima n’Imibereho myiza y’abaturage,….
Mu bikorwa bishya biteganijwe muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari harimo; Umuyoboro w’Amazi ya Kayumbu, Kubaka Ibyumba by’Amashuri, Kuvugurura bimwe mu biro by’Utugari, Kuvugurura Umurenge wa Kayumbu ariko kandi hakaba n’Ikiraro cya Matengu kimukanwe.
Nyoni Lambert, akomeza avuga ko ibizakorwa byose muri iyi ngengo y’imari ya 2025-2026 biri mu nyungu z’umuturage, ko kandi basabwa kubibamo bakabigira ibyabo ndetse hamwe bikanabazanira inyungu z’ibifatika nk’amafaranga mu bikorwa bisaba imirimo y’amaboko ihemberwa nko kubaka Ikiraro, Amashuri, Umuhanda n’ibindi.
Mu byagarutsweho muri iyi nama, hanenzwe ugutinda kw’ikorwa ry’Umuhanda Gihara nkoto wagombye kuba waruzuye ariko ukaba ngo waradindijwe n’ibibazo birimo kwishyurana hagati ya Rwiyemezamirimo n’Akarere.
Kuri iki kibazo cy’uyu Muhanda, Nyoni Lambert yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko nka Njyanama icyo basabye Akarere ari uko mu mafaranga Akarere kinjiza bazashyira imbere ikorwa ry’uyu muhanda kugira ngo Rwiyemezamirimo yoroherwe no gukomeza imirimo ye.
Hagarutswe kandi kuri Gahunda ya Byikorere, aho imibare yerekenye ko henshi igipimo ki kiri hasi cyane, hasabwa ko hashyirwamo imbaraga mu gukangurira abaturage kwisabira Serivise zimwe na zimwe zisabwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Njyanama, hari umwe mu mirenge igize aka karere ka Kamonyi wateye Abajyanama kuwibazaho kuko mu mihigo itari mike byagaragaye ko ugenda inyuma ugereranije n’ahandi, hasabwa ko Ubuyobozi bw’Akarere butungayo itoroshi bukazagaragaza ibibazo bafite bituma bagaragara inyuma mu mihigo itari mike. Hagarutswe kandi mu bisa n’itekenika mu bakozi mu mirenge aho usanga hari raporo zikorwa zisa n’izivuguruzanya.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.