• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR)ryateye utwatsi iby’imodoka yaryo yasanzwemo urumogi

Umwanditsi
August 24, 2016

Nyuma y’inkuru yatambutse mu intyoza.com yavugaga ko imodoka y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yakoze impanuka ikanafatirwamo urumogi, iri shami ryagize icyo ritangaza.

Ishami ry’umuryango w’abibimbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikorera mu Rwanda, ryashyize hanze itangazo ritera utwatsi ibyanditswe by’uko imodoka yaryo yakoze impanuka igasangwamo ibiro 86 by’urumogi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na UNHCR, yemera ko imodoka ari iyayo, ariko ikavuga ko  yagurijwe umuryango utegamiye kuri Leta AHA (Africa Humanitarian Action), bakaba ari abafatanyabikorwa bashinzwe gutanga serivisi zijyanye no kubungabunga ubuzima mu nkambi y’impunzi ya Kigeme; binyuze mu nguzanyo yitwa “Right of Use Agreement” (Amasezerano y’Uburenganzira bw’Imikoreshereze).

Impanuka y’iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruizer ifite pulaki ya IT 904 RD, yabaye mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2016, yabereye mu kagari ka Kanazi, umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke. Polisi y’u Rwanda niyo yatangaje iby’iyi mpanuka nyuma yo gusanga nta muntu numwe uyirimo kuko umushoferi wari uyitwaye yari yatorotse ahubwo hagasangwamo ibiro 86 by’urumogi.

UNHCR, nubwo yemera ko imodoka ari iyayo, iratera utwatsi ibiyitirirwa. ivuga ko imodoka yayitanze nk’inguzanyo ikaba yari mu maboko ya AHA ari nayo ngo igomba kwirengera ibyabaye.

Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, butangaza ko mu buryo bwa hafi bukomeje gufatanya na AHA ndetse na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu iperereza ryimbitse kuby’iyi mpanuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga