Kamonyi-Mugina: Imikino yabaye inzira y’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2025, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugina bwasoje Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura bumazemo ukwezi kurenga. Mu kubukora, hifashishijwe imikino itandukanye irimo; Umupira w’Amaguru, Imbyino n’Imivugo. Mu gusoza iki gikorwa, habaye Umukino w’Umupira w’Amaguru wahuje Akagari ka Mbati katsinzwe n’aka Mugina ibitego 2-1.
Epimaque Munyakazi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina yabwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko kunyuza ubu bukangurambaga mu mikino byari impamvu yo kugira ngo abaturage uko baje kureba imikino batahane n’Ubutumwa bubakangurira kugira Isuku haba kuri bo, aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda.

Avuga inzira banyuzemo bakora ubu bukangurambaga ku Isuku n’Isukura, yagize ati“ Twatangiye dusura abaturage mu ngo aho batuye, tukajya ahahurira abantu benshi, tugasanga abikorera aho bakorera ndetse n’abo duhura nabo mu nzira, bose tubakangurira kugira Isuku haba kuribo ubwabo ku mubiri, imyambaro, kugira ubwiherero busobanutse kandi bupfundikirwa, Gukubura n’ibindi”.
Yagize kandi ati“ Twaricaye kandi tubona ko ari ngombwa gukora ubu bukangurambaga twifashishije Imikino kugira ngo uko abaturage bitabira kuyireba, abaje batahane n’Ubutumwa bubibutsa ko Isuku ari ngombwa mu buzima, ko ari Isoko y’Ubuzima, ko nta Suku nta Buzima”.

Gitifu Epimaque Munyakazi uzwi ku gahimbano ka “Picu”, avuga ko hari icyo nk’Ubuyobozi bifuza ku baturage ba Mugina binyuze muri iyi mikino. Ati“ Icyo twifuza si ugutsindana gusa ahubwo ni uko Isuku igera muri twe tukavuga Isuku, tukayiganira ikaba mu muco mu baturage bose ba Mugina, buri wese aho tuye, aho anyura, aho akorera akaba Ijisho ry’Isuku ahereye kuri we bwite”.
Akomeza avuga ko basoje Imikino yanyuzwagamo ubu bukangurambaga ariko ko ahubwo ari intangiriro y’Isuku n’Isukura kuko byo ari Ubuzima bwa buri munsi, ko buri Munyamugina aho ari, mu Isantere z’ubucuruzi, ku mashuri, Amadini n’Amatorero, kwa Muganga, aho abantu bafatira ibyo kurya no kunywa( Restaurant&Bar) n’ahandi nta kudohoka, ko nta kwibagirwa ko Isuku ari Ubuzima, ko utavuga Ubuzima udafite Isuku.
Emmanuel Dushimiyimana, umuturage akaba n’umukinnyi w’umupira w’Amaguru mu Kagari ka Mugina, nyuma yo gutsinda Mbati yabwiye intyoza.com ko Umukino utari woroshye, ati“ Dusoje umukino utari woroshye ku Mpande zombi kuko twatangiye batubanza igitego ariko turahatana kugera tubishyuye tukanarenzaho biba 2-1”.
Agira kandi ati“ Byari byiza guhurira mu mikino ariko kandi tukanahabwa ubutumwa ku Isuku n’Isukura kuko ntekereza ko Isuku tuyikenera mu buzima bwa buri munsi nkuko dukenera kubaho. Nanjye njyanye umukoro wo kuba intangarugero mu Isuku n’Isukura ariko kandi no kubishishikariza abandi kuko unyuze ahari umwanda ugaceceka wabwirwa n’iki ko n’isazi yakoze muri uwo mwanda itari bugukoreho ikawugusiga? Isuku niyo ituma tubaho neza kandi tukagira Ubuzima bwiza”.

Yezakuzwe Emmanuel, akuriye Iwacu Heza Kampani ikora ibikorwa by’Isuku mu Murenge wa Mugina, akaba n’Umuyobozi w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri uyu Murenge. Yabwiye intyoza.com ko uretse kuba asanzwe mu bikorwa bikangurira bikanashishikariza abaturage kugira Isuku nk’Umuco binyuze muri Kampani ayobora, ngo kuba ari mu rugaga rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake nayo ni indi mbaraga imusunikira Kwimakaza Umuco w’Isuku n’Isukura, yaba mu bakiri bato ndetse n’Abakuru kuko Urubyiruko bazi neza ko arizo mbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba.
Avuga ko urebye Mugina ya none no mubihe bishize ngo ubona Impinduka ku bijyanye n’Isuku n’Isukura. Ati“ Mu by’ukuri Mugina yacu ubu hari impinduka zigaragarira amaso. Hari hasanzwe hari Umwanda cyane cyane mu ma santere y’Ubucuruzi aho wasangaga Umwanda hirya no hino ariko uku kwezi k’Ubukangurambaga byabaye undi mwanya wo kongera kureba dufatanije n’Ubuyobozi hatangwa inama, dusura abaturage urugo ku rundi, tujya ahahurira abantu benshi turigisha kandi byatanze umusaruro twifuza ko ntawe ukwiye kudohoka kuko Isuku nibwo Buzima, iratureba twese”.
Sylvain Iraduhuje, Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe guteza imbere Ubuzima no gukumira Indwara, yabwiye intyoza.com ko iyo bavuze Isuku baba bavuze Imyitwarire n’Ibikorwa bigamije guteza imbere Ubuzima binyuze mu gukuraho Umwanda, Kugira Isuku. Avuga ko nyuma yo kubona ko Isuku n’Isukura bitarajya neza mu Muco w’Abaturage ba Kamonyi, ngo Ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukiye gushyira Ingufu mu bukangurambaga ku Isuku n’Isukura mu mirenge yose uko ari 12.
Agira ati“ Ni igikorwa twateguye nyuma yo kubona ko mu by’ukuri Umuco utarajya mu baturage ku Isuku n’Isukura kuko turacyabona Umwanda, turacyabona abantu bafite Umwanda, turacyabona kandi Umwanda ahantu hadukikije n’ahandi”.
Sylvain Iraduhuje, avuga ko mu rwego rwo gushyira Imbaraga mu bikorwa bigamije kwimakaza no gushimangira Isuku n’Isukura no kugira ngo buri wese abigire ibye, hashyizweho Komite z’Isuku kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku karere. Ahamya ko izi Komite ndetse n’inzego z’Ubuyobozi bazagira uruhare rukomeye mu kwimakaza Isuku kuko hanashyizweho amabwiriza mashya y’Isuku hanakorwa urutonde rw’ahantu hahurira abantu benshi hagomba kwitabwaho mu kunoza Isuku.
Mu gusoza iki gikorwa cy’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura mu Murenge wa Mugina, baba abakinnyi bitabiriye imikino uko yateguwe, bahawe ibihembo ariko kandi n’abagize uruhare mu kubitegura barimo abikorera ba Mugina barabishimirwa ndetse biyemeza ko buri wese agiye kuba “IJISHO RY’ISUKU” aho atuye, agenda, akorera.








Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.