• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
20/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
20/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
20/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Afungiye gutanga impushya zo kubaka z’inyiganano yiyita umuyobozi w’urwego rw’ibanze.

Umwanditsi
October 1, 2016

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 32 watangaga impushya zo kubaka z’inyiganano yiyita Umuyobizi w’Urwego rw’ibanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kgali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko ukekwaho gukora iki cyaha ari uwitwa Eric Peterson Mugwaneza, wafatiwe mu cyuho  ku wa 28 Nzeri 2016 afite uruhushya rwo kubaka rw’urwiganano yendaga kugurisha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.

Yagize ati:” Mugwaneza yamenye ko uwitwa Ndacyayisenga yaguze ubutaka mu murenge wa Kanyinya, kandi ko afite gahunda yo kubwubakamo inzu. Yamuhamagaye kuri telefone igendanwa yiyita Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, amubwira ko ashaka kumuha icyangombwa cyo kubaka, ariko ko agomba kumuha ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda byo gukoresha muri gahunda zo kwihutisha iyo serivisi”.

SP Hitayezu, yongeyeho ko Ndacyayisenga yagize amakenga ubwo Mugwaneza yakomezaga kumutitiriza amusaba ayo mafaranga, maze abitekerereza umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze wamugiriye inama yo guhita abimenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yagize kandi ati:” Bakigera aho bari bumvikanye guhurira kugira ngo bahererekanye amafaranga n’urwo ruhushya rw’urwiganano, Polisi yahise ibagwa gitumo, maze isangana Mugwaneza uruhushya rwo kubaka rw’urwiganano ruteyeho Kashe y’Umurenge wa Kanyinya; ndetse ruriho na Sinyatire y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo”.

SP Hitayezu yavuze ko Mugwaneza afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari abandi yibye kuri ubwo buryo.

Yibukije ko serivisi za Leta zitangwa mu buryo buzwi kandi busobanutse, bityo asaba buri wese kurangwa n’ubushishozi kugira ngo adacuzwa utwe na ba Rutemayeze, kandi bagatanga amakuru y’abo babikekaho.

Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari ye cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 609 yacyo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

 

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga