• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kamonyi: Batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho amafaranga y’amiganano

Umwanditsi
November 18, 2016

Abagabo batatu batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho babasanganye ibihumbi makumyabiri y’amiganano, babiri bafatiwe muri Kamonyi undi umwe afatirwa mu mujyi wa Kigali.

Hangimana Pancras w’imyaka 29, Mutabazi Innocent w’imyaka 34 na Nkuruzino w’imyaka 29 bafatiwe mu kagari ka Rugarama, umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi ku italiki 15 Ugushyingo 2016, bafite ibihumbi 20,000  by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko aba bagabo bafashwe bivuye ku makuru yatanzwe n’abaturage ba hariya bafatiwe.

CIP Hakizimana yavuze ko bose uko bafatanywe ariya mafaranga y’amiganano bayafatanywe ubwo bageragezaga kuyaguramo bimwe mu bicuruzwa.

Yagize ati:” Twabonye amakuru ko Mutabazi na Nkuruzino barimo kugenda bishyura amafaranga y’amiganano, twahise tuza kubareba turayabasangana, bari bafite ibihumbi 20,000, inoti enye za bitanu”.

Yongeyeho ko ari abo bayahaye bahise bamenyesha Polisi y’u Rwanda bakimara gutahura ko ari amiganano aho yongeyeho ko bene aya mafaranga agira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kubera ko atesha agaciro ifaranga nyaryo, kandi ateza igihombo abayahawe.

Yakomeje avuga ko, ibazwa ry’aba bafashwe n’iperereza ryahise ritangira byatumye hafatwa Hangimana Pancras bagenzi be bashinja ko ariwe uyabaha.

Hangimana ukomoka mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, yarashakishijwe maze afatirwa I Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa kane taliki 17 Ugushyingo 2016 na Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge.

Amakuru atangwa na Polisi, avuga ko Hangimana yafashwe yari asanzwe yararekuwe ku cyaha nk’iki kuko yari yarafashwe ku italiki 14 Nyakanga uyu mwaka I Kanombe mu karere ka Kicukiro, akaba yari yararekuwe n’urukiko kuri iki cyaha.

Yavuze ko akenshi abakora ubu bujura, bajya ku bakora ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga biciye kuri telephone, bakayabaha bababwira ngo barabitsa, bagahita bajya ku wundi nk’uwo bakabikuza amafaranga mazima.

CIP Hakizimana  yaboneyeho gusaba abacuruzi by’umwihariko cyangwa abandi bakora imirimo yakira amafaranga menshi  ko abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye umuntu ufite ay’amiganano.

Yarangije ashima abihutiye gutanga amakuru bakibona ko bariya bagabo babishyuye amafaranga y’amiganano, ndetse asaba n’abandi kujya bakora nka bo.

Bose ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane inkomoko nyayo y’aya mafaranga y’amiganano.

Uko ari batatu nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga