• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Umwanditsi
March 1, 2017

Nkusi Godfrey, umucuruzi uzwi cyane mu mugi wa Kigali, inzoga ze ziganjemo Divayi na Whisky z’ubwoko butandukanye zafashwe ubwo zasohorwaga muri MAGERWA bikekwa ko hari hagamijwe kunyereza imisoro.

Ku bufatanye bw’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (Rwanda Revenue Authority -RRA), hafashwe amakarito arenga 600 arimo inzoga za divayi na Whisky z’ubwoko butandukanye z’umucuruzi uzwi mu mujyi wa Kigali witwa Nkusi Godfrey, ubwo zasohokaga mu bubiko bw’ibigega bikuru by’u Rwanda (Magasins Generaux du Rwanda-MAGERWA) zidakorewe imenyekanisha, hagamijwe kunyereza imisoro.

Izi nzoga ziri mu bwoko butandukanye bugera kuri 11 zafashwe kuwa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, zirimo Black Label, Red label, Martin, Sheridan’, Moet & Chandon, na Mouton Cadet.

Izindi ni KWV (Merlot), Courvoisie, Cinzano, B&G, Smirnoff na Dragon’s Back.

Komiseri wa za Gasutamo mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) Tugirumuremyi Raphael, yavuze ko aya makarito arenga 600 yagombaga gusora miliyoni zisaga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ati:”Turacyakora iperereza ngo turebe niba mu mamenyekanisha yatambutse ibibazo nk’ibi bitaragiye bibamo, ku buryo imisoro yanyerejwe ishobora kwiyongera, ndetse ngo tunamenye uruhare rwa buri muntu, urw’umucuruzi, urw’ababika ibicuruzwa, urw’abunganira abacuruzi mu gukora imenyekanisha, tukareba impamvu izo mpapuro z’imenyekanisha batazirebye neza, ariko tukanareba niba n’abakozi bacu bashinzwe gukora igenzura nta ruhare baba babifitemo.”

Yavuze kandi ati:”Dufatanyije na Polisi y’u Rwanda, twongereye imikwabu yo gufata abashaka kunyereza imisoro n’abinjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu, ariko biragaragara ko ibikorwa nk’ibi bimaze kugabanuka.”

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit -RPU), Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo, yavuze ko ubwo Nkusi yari ari ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzaniya aho ibi bicuruzwa bye byinjiriye mu Rwanda, yamenyekanishije ko yinjije amakarito 1245.

Yavuze ati;”Mu gihe uyu mucuruzi yakuraga ibicuruzwa bye muri Magerwa, yamenyekanishije kandi asorera amakarito 600 gusa, ibi twaje kubimenya nyuma yaho gato amaze kubisohoramo, duhawe amakuru n’umuntu wari ubizi neza, nibwo twakurikiye imodoka yari ibijyanye mu bubiko bwe, dukora igenzura ryimbitse, muri iryo genzura nibwo twasanze koko aya makarito yandi arenga 645 atayakoreye imenyekanisha, duhita tuyafata.”

Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko iyo umusoreshwa yanyereje umusoro abigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro z’impimbano cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

CSP Bugingo yavuze kandi ati:”Kubera ubukangurambaga n’ubufatanye n’abaturage, iyo hari ibikorwa byo kunyereza imisoro cyangwa ibya magendu bibaye, abaturage bahita babitumenyesha, bakanatubwira inzira izi magendu zinyuzemo, kandi tugakora imikwabu  amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7 ibi bikorwa byose bikaduha amakuru afatika atuma imikwabu yacu ibyara umusaruro.”

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga