• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gasabo: Agatsiko k’abakurikiranyweho ubujura katawe muri yombi na Polisi

Umwanditsi
March 31, 2017

Abagabo batatu n’umugore umwe bakurikiranyweho ubujura n’ubufatanyacyaha mu bujura, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya kabuga aho bivugwa ko bacukuye inzu bakiba ibikoresho by’umuturage I Kabuga, birimo ibifotora( Printer na Scanner), Mudasobwa na Radiyo.

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo hafungiye abantu bane bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina aribo: Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko ukurikiranyweho kwiba, hari kandi Ndaruhutse Jean Claude w’imyaka 35 na Mudahemuka Felicien w’imyaka 27 bafatanywe ibyibwe ndetse n’uwitwa Nyirasafari Marie Gisele w’imyaka 29 wari ubihishe wabibikijwe akanabiha ababijyanye kubigurisha.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo aba bose bakurikiranyweho ubujura bw’ibyuma birimo ibyuma bifotora inyandiko (Printer na Scanner), mudasobwa imwe nini ndetse na radiyo imwe, byibiwe mu nzu y’ uwitwa Turatsinze Samuel akoreramo iby’umuziki iherereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kabuga.

Bivugwa ko nyuma yo kubyiba mu ijoro ryo ku italiki ya 26 Werurwe 2017, Muhoza yabibikije kwa Nyirasafari ariko uyu mugore nawe, ku bufatanye na Mudahemuka na Ndaruhutse, bakabihavana bagamije kubigurisha ari nabwo byafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP)  Emmanuel Hitayezu avuga ko nyuma yo kwakira ikirego, sitasiyo ya Kabuga yatangiye iperereza maze ku bufatanye n’abaturage , ibyibwe ibifatana Mudahemuka na Ndaruhutse babijyanye I Remera kubigurishirizayo ari nabo batanze amakuru yandi y’uko ubu bujura bwakozwe.

SP Hitayezu yavuze ko, abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya Kabuga mu gihe iperereza rikomeje ngo harebwe ko nta yandi mazu yaba yaribwe ndetse n’abandi baba bafatanya muri ibyo bikorwa.

SP Hitayezu kandi yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru kugira ngo aba bose bafatwe, anabasaba gukomeza kuyitungira agatoki buri wese ushaka guhungabanya umutekano wabo cyangwa gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Yakomeje asaba urubyiruko kwitabira kujya mu ishuri ndetse n’umurimo kubarirangije, bakumvira inama nziza ababyeyi n’ubuyobozi babagira, ndetse bagashaka ibindi bakora kidashyira ubuzima bwabo mu bibazo nk’ibyo bariya bishyizemo, aho bagiye gukurikiranwa n’inkiko.

Yashoje arusaba cyane cyane kwirinda ibiyobyabwenge, kuko ari byo nyirabayazana w’ibyaha n’andi makosa bagenda bakora byose bishobora gutuma bafatwa bagafungwa cyangwa bakajyanwa mu nkiko.

Aba nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 302 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukoze ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’icyibwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga