• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Muhanga: Umugabo yafatanywe amayero 1300 ari kuri banki ayavunjisha

Umwanditsi
May 7, 2017

Polisi ikorera mu karere ka Muhanga yafashe kandi ifunga umugabo witwa Nsengiyumva Modeste w’imyaka 32 afatanywe amafaranga y’amayero ( amafaranga akoreshwa ku mugabane w’iburayi)agera ku 1300 y’amahimbano.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Muhanga, Inspector of Police (IP) Claver Kayihura, Polisi yakiriye amakuru ihawe n’ubuyobozi bwa Banki imwe ikorera mu mujyi wa Muhanga, ko hari umugabo bakiriye aje kuvunjisha amayero y’amahimbano maze bahita bagera kuri iyo banki.

Yagize ati:”Tukimenya ko uyu mugabo akiri kuri iyo banki, twihutiye kuhagera duhita tumufata, iperereza rikaba ryahise ritangira ngo harebwe niba hari ayandi yaba ari gukoreshwa hanze aha cyangwa niba nta bandi bantu bari muri iki gikorwa mu gihe uwafashwe we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.”

Avuga ku ngaruka ibi bikorwa bigira, IP Kayihura yagize ati:” Amafaranga y’amiganano amunga ubukungu bw’igihugu kuko atuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro. Ibi bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibiciro. Ingaruka zigera ku baturage muri rusange. Niyo mpamvu buri wese agomba kwirinda kubikora no kubirwanya atanga amakuru ku buri wese ubigiramo uruhare.”

IP Kayihura agira ati:” Ibikorwa byo kwigana amafaranga bifite ingaruka ku buzima bw’igihugu, tukaba tugira inama abantu bose kumenyesha Polisi aho baba bayabonye hose no gutanga amakuru kubaba bayakora bose.”

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere agira inama abo bose bagerageza kuyakora no kuyakwirakwiza ko Polisi y’u Rwanda itazabemerera ibi bikorwa kandi ko amategeko abateganyiriza ibihano ahari.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu 5 kugeza ku myaka 7.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga