• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Burundi: Hashyizweho Komisiyo yo kwiga ihindurwa ry’itegeko nshinga

Umwanditsi
May 14, 2017

Perezida Petero Nkurunziza uyoboye u Burundi kuri uyu wa gatanu tariki 12 gicurasi 2017 yashyizeho komisiyo ishinzwe kwiga ivugururwa ry’itegeko nshinga, ahanini hagamijwe gukuramo manda zigenerwa umukuru w’Igihugu.

Komisiyo yashyizweho na Perezida Nkurunziza, ije nyuma y’uko ahawe raporo ya komisiyo yakoze ubushakashatsi mu gihe cy’umwaka ku barundi 26000 aho benshi ngo bemeje ko badashyigikiye umubare wa Manda ku mukuru w’Igihugu, ko zakurwaho mu itegeko nshinga.

Perezida Petero Nkurunziza, yiyamamarije kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu muri 2015 aratorwa nubwo iyi manda itavuzweho rumwe n’abarundi ndetse ikaba yarateje ibibazo by’amakimbirane mu banyagihugu na n’uyu munsi bitarashira.

Perezida Nkurunziza yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2005 atowe n’inteko ishinga amategeko mu rwego rwo kubahiriza ibyo amasezerano ya Arusha yo muri 2000 yavugaga bijyanye no kurangiza intambara hagati y’abanyagihugu kuva mu 1993 kugeza 2006, yongeye kwiyamamariza manda ya kabiri muri 2010 yagombaga kurangira 2015 akarekura kuko itegeko nshinga ryavugaga ko Perezida atorerwa manda imwe ishobora kongerwa indi nshuro imwe gusa.

Mu mwaka wa 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yagombaga kurekura ubutegetsi, yarabihinduye avuga ko manda ya mbere atayemera kuko yagiyeho ku bw’amasezerano y’amahoro ya Arusha ndetse akaba atatowe n’abanyagihugu, ko rero agomba kwiyamamariza iyo we yitaga manda ya kabiri. Aho atorewe manda ya gatatu we yita iya kabiri ahise ashyiraho komisiyo yo kuvugurura itegeko nshinga ry’u Burundi cyane ingingo ya 96 ivuga ko umukuru w’igihugu atorerwa manda imwe y’imyaka 5 ishobora kongerwa rimwe gusa. Ibi ngo bigomba guhinduka hakavanwamo umubare wa manda kuko ngo abanyagihugu berekanye ko batazishaka, abashishoza bo babona ko intego ya Perezida Nkurunziza Petero afite ari iyo kuguma ku butegetsi na nyuma ya manda ye igomba kurangira muri 2020.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga