• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Philippe Mpayimana arahamya ko yujuje ibisabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Umwanditsi
June 23, 2017

Nyuma y’umunsi umwe n’amasaha macye Philippe Mpayimana agejeje ibyangombwa bituzuye muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’usaba kwemererwa guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu binyuze mu matora, yasubiyeyo ashyikiriza Komisiyo ibyangombwa byaburaga. Arasaba abanyarwanda gushira ubwoba.

Mpayimana Philippe, ushaka guhatanira intebe y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda binyuze mu matora ya tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017 yagejeje ibyangombwa yaburaga muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2017 ahagana ku isaha y’isaa cyenda z’amanywa.

Mu byangombwa Mpayimana yagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’amatora atari yatanze birimo; Icyemezo cy’Ubwenegihugu Nyarwanda, Icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cyo kuba atarafunzwe, Icyemezo cy’uko nibura umwe mubabyeyi be afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, Umubare usabwa w’abayarwanda bashyigikiye Kandidatire ye( yagejeje ku bantu 627), abamusinyiye bose baturuka muturere 30 tugize u Rwanda.

Mpayimana Philippe, mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaraga kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kamena 2017 yatangaje ko muri aba bantu 627 bamusinyiye, 63% ngo ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35 y’amavuko, 29% bari hagati y’imyaka 35 na 50 y’amavuko mu gihe 8% ari abasheshe akanguhe bari hejuru y’imyaka 50 y’amavuko.

Aganira n’intyoza.com, Mpayimana yatangaje ko hari ikintu cy’ubwoba abona kigomba gushira mubanyarwanda kugira ngo u Rwanda rutere imbere muri Demokarasi. Mu magamboye yagize ati:” Ubwoba ni impamo mu banyarwanda, batinya politiki. Buri wese ngo uyinjiyemo aba ashobora kwicwa n’umuryango n’inshuti ze bakagira ingaruka. Urwanda dushaka ni urw’abisanzuye, bafata politiki nk’undi murimo uwo ari wo wose. Narabyiboneye.”

Mpayimana, avuga ko gutinda kw’ibyangombwa bye kwatewe n’impamvu zinyuranye, ariko kandi ngo binaterwa n’igihe yabisabiye kuko yabisabye kuwa kabiri kandi igihe yabwiwe ko bibonekera ngo cyarubahirijwe.

Mpayimana, atangaza ko mu gihe Kandidatire ye yaba yemewe ngo nta bwoba azaterwa no guhangana mu matora na Paul Kagame umukandida watanzwe n’umuryango RPF-Inkotanyi, avuga ko kuriwe ahubwo ngo abibonamo ishema kuko ngo bose baharanira u Rwanda rwiza, avuga ko uguhiga ubutwari mutabarana bityo rero ngo abanyarwanda bazabyungukiramo.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga