• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gatsibo: Batatu batawe muri yombi na polisi bazira kwiba ibyuma by’amashanyarazi

Umwanditsi
August 15, 2017

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore hafungiye abagabo babiri aribo Nsengiyumva J Pierre w’imyaka 22 y’amavuko na Hakiza Evariste w’imyaka 25 hamwe n’umugore witwa Urimubandi Laetitia w’imyaka 29 y’amavuko, bose bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi bya kompanyi ya NPD Cotraco bigera ku biro 500 .

Polisi ikorera muri ako karere ivuga ko ku itariki ya 12 Kanama 2017, abaturage n’abakozi b’ikigo cyubaka ibikorwaremezo birimo n’amashanyarazi  bayihamagaye bakayibwira ko hari abantu bamaze iminsi biba ibyuma bimanikwaho insinga zitwara amashanyarazi mu tugari twa Kanyangese mu murenge wa Rugarama n’akagari ka Karenge mu murenge wa Kabarore.

Mu gitondi cyo ku italiki ya 13 Kanama 2017, ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri Gatsibo n’izindi nzego zishinzwe umutekano, habayeho igikorwa cyo gushakisha ibyuma byibwe ndetse n’ababigizemo uruhare, nibwo bariya twavuze haruguru bafashwe.

Aba bagabo bombi baremera icyaha bakanagisabira imbabazi, ariko bakavuga ko bari bahawe aka kazi n’uriya mugore, dore ko mu gihe hakorwaga umukwabu wo gushakisha ibyibwe, hafashwe imodoka FUSO RAA 962Y yapakiraga ibyuma bishaje byarimo na biriya byashakishwaga byose bya Urimubandi, ubu nayo ikaba ifatiriwe aho nyirabyo afungiye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe, yagaye iki gikorwa asaba abaturage gukorera hamwe bagakumira bakanarwanya ibikorwa nk’ibi bidindiza iterambere ryabo bikanagira ingaruka ku mibereho yabo.

IP Dusabe, yashimiye abaturage b’ako karere batarebereye aba banyabyaha bakihutira gutanga amakuru yatumye batabwa muri yombi, anabakangurira gukomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano, bakarwanya ibyaha byose kuko bigira ingaruka ku mibereho yabo.

Ruzindana Emmanuel ushinzwe umutekano muri NPD, yavuze ko aba bagabo bafashwe nyuma y’uko hagiye habura ibyuma buhoro buhoro ariko bikagaragara ko ari abantu bitwikira ijoro bagakuraho bimwe mu byuma bagamije kubicuruza ku bagura ibyuma bishaje bisubizwa mu nganda.

Yakomeje agira ati:”Bwa nyuma twahamagawe n’abaturage batubwira ko hari abantu bongeye kubimanura; twahise duhamagara Polisi hakiri kare  iraza irabishakisha none birafashwe. Turashimira Polisi tunasaba abaturage kuba maso no kugira amakenga ku bantu bose baza kugira icyo bakora ku byuma by’amashanyarazi n’ibikoresho byacu ari nabyo byabo”.

Yanibukije abaturage ko ibikorwa remezo bishyirirwaho kubateza imbere, ababwira ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kubibungabunga no kubirinda.

Ruzindana yavuze ko ibikoresho byibwe bifite agaciro ka 52,480,800 y’u Rwanda mu gihe ababyibye babigurisha ku mafaranga 300 ku kilo kimwe, bari kuzavanamo 150,000 yonyine.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu  wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga