• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nkombo: Kubona aho bagura isabune y’amafaranga ijana bisaba gukora urugendo rw’amasaha ane

Umwanditsi
August 28, 2017

Abaturage b’Umurenge wa Nkombo ho mu karere ka Rusizi mu Ntara y’U burengerazuba, ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu rwagati, bahangayikishijwe no kutagira isoko rusange, no guhaha isabune y’ijanagusa bibasaba gukora urugendo rw’amasaha ane bajya I Kamembe.

Umurenge wa nkombo ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, muntara y’iburengerazuba. Nkombo, ni umurenge ugizwe n’utugari dutanu, ugizwe n’ubutaka buzengurutswe n’ikiyaga cya kivu kigabanya u Rwanda na Repebulika iharanira demokarasi ya congo.

Abaturage batuye mu murenge wa nkombo, bavugako kimwe mu bibazo bibabangamiye ari ukaba nta soko rusange bafite ryo guhahiramo.

Israel Samuel, umuturage mu mudugudu wa Nkumbira, akagali ka Bugarura umurenge wa Nkombo, aganira n’ikinyamakuru intyoza.com yagitangarije ko abatuye ku kirwa cya Nkombo umurenge wa Nkombo, bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira isoko rusange bashobora guhahiramo.

Abaturage ba Nkombo bavuye guhaha i Kamembe.

Yagize ati” Ibibazo dufite abatuye ku Nkombo, ntaho dufite duhahira. Icyo twifuza nuko twabona isoko duhuriramo twese abatuye mu murenge wa Nkombo, kuko iyo dukeneye guhaha urujanga, bidusaba ko tujya kuruhahira mwisoko rya Kamembe, imyenda, isabune byose bidusaba ko tujya I Kamembe”. Akomeza avugako iyo umuturage utuye ku Nkombo atagiye guhahira I Kamembe adashobora kurya.

Aha yagize ati“Utagiye guharira ibyo kurya I Kamembe ntahandi wabona uhahira, kandi bidusaba gukora urugendo rurerure” avugako agasoko bafite ari agasoko gato gato gaciriritse, bita Nkunganire.

Nyabyenda Stephanie, utuye ku Nkombo mu mudugudu wa gisunyu, akagali ka Bigoga, yunga muryamugenziwe, avuga ko bakora urugendo rungana n’amasaha ane mu kugenda bava ku nkombo berekeza I kamembe no kugaruka.

Yagize ati“ Kuva hano ku Nkombo ujya I Kamembe dukoresha amasa abiri, kuva I Kamembe ugaruka hano ku Nkombo nabwo dukoresha amasaha nkayo, ubwo rero urumva ko dukoresha amasaha ane”.

Rwango Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, yemezako muri uyu murenge ayoboye hakewe isoko rusange abaturage bahahiramo.

Rwango Jean de Dieu, Gitifu w’Umurenge wa Nkombo.

Yagize ati“ Koko nubwo dukomeza kwishimira iterambere tumaze kugeraho mu murenge wa Nkombo, ariko buriya ntago twavugako iterambere rirambye twarigeraho tudafite uburyo  bwo kubona amafaranga buhagije. Ndashaka kuvuga tudafite aho tugurishiriza, duhahira hafi bitatugoye. Nimuri urwo rwego nubundi koko nkuko Nkombo ntasoko tugira, twifujeko twakubaka isoko”

Avugako ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo bwagejeje iki kibazo  ku rwego rw’ubuyozi bw’akarere ka Rusizi, umurenge wa Nkombo ubarizwamo.

Yagize ati“ Ubuyobozi bw’akarere bwatwemereye ko dushobora gutangiza iryo soko muburyo bworoshye. Noneho rikazagenda rikomera buhoro buhoro, turacyari muri gahunda yo gutunganya neza aho iryo soko ryazubakwa. Kuburyo nko mukwezi kumwe cyangwa abiri iryo soko rishobora kuzaba ryatangira. Rikazatangira kuburyo buciriritse kuko akarere kari kabitwemereye wenda nyuma rikazubakwa rikaba isoko rirambye nubundi uko umwana avuste siko yuzura ingobyi. Buhoro buhoro rizajyenda rikomera.” Akomeza avugako biteguye kuritangiza mu gihe cyavuba, kugirango iki kibazo kibonerwe igisubizo.

Mu murenge wa Nkombo bigaragara ko hari ikibazo cyo kuba nta bacuruzi babigize umwuga bahari. kuko usanga abahatuye iyo bakeneye guhaha ibintu  bihenze cyangwa ibiciriritse bibasaba ko bambuka ikivu bakajya kubihahira mu mujyi wa Kamembe kuko ariho honyine bashobora kubona ibyo baba bifuza guhaha.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga