• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
03/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
03/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
03/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Musanze: Abanyerondo bagera ku 150 bakanguriwe kuba intangarugero mu kazi kabo

Umwanditsi
September 11, 2017

Ku itariki ya 10 Nzeri 2017, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba, yagiranye inama n’abashinzwe irondo bose hamwe bagera ku 150 bakorera muri aka karere, barebera hamwe uko umutekano uhagaze aho bakorera, banafatira hamwe ingamba zo kugumya kuwubungabunga, n’izatuma bakora akazi kabo neza.

SP Gashumba, yashimiye aba banyerondo umusanzu batanga mu gutuma Musanze irangwamo umutekano, aho bakumira ibyaha birimo ubujura, icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha bitandukanye. Yabasabye nabo kuba intangarugero no guhesha isura nziza umurimo bakora.

Aha yarababwiye ati:”Disipuline n’ubunyangamugayo ni ingenzi ku muntu wese ushaka gutunganya akazi ke. Mwirinde ibikorwa bishobora kubatesha agaciro nk’ubusinzi, n’ibindi byose bishobora gutuma mukora akazi kanyu nabi, kandi namwe muheshwe ishema no kuba hari uruhare mugira mu gutanga umutekano muri aka karere”.

SP Gashumba, yababwiye ko uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano rutuma mu karere ka Musanze hagaragaramo ibyaha bicye, anababwira ko nibyo bicye bishobora kwirindwa, cyane ko aba bashinzwe irondo ari benshi kandi bakaba bafite uruhare runini mu gucunga umutekano.

Aha yaravuze ati:”Ibyaha byose mubishatse byacika, aho mukorera ndetse no mu miryango yanyu hashobora kugaragara abanyabyaha, mwirinde kubahishira, ahubwo ni mubabona mujye mubafata, ibibarenze mubigeze ku nzego z’umutekano zibegereye, kandi mwihutire gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano w’abanyamusanze.”

SP Gashumba, yasoje abasaba gukomeza gukora irondo neza, no gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha aho bakorera n’aho batuye, kandi aho biri ngombwa bakagisha inama inzego zibakuriye.

Aba bashinzwe irondo bagejeje ku buyobozi bwa Polisi mu karere ka Musanze imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo, bubizeza ubufatanye mu kuzikemura no gukorera hamwe hagamijwe kubungabunga umutekano w’abatuye akarere ka Musanze.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga