• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
02/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
02/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
02/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse

Gatsibo na Musanze: Abaturage baganirijwe ku kwirinda ibiyobyabwenge

Umwanditsi
September 18, 2017

Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yaganirije abatuye umurenge wa Kageyo, mu karere ka Gatsibo n’abatuye uwa Busogo, mu karere ka Musanze ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge.

Ubu butumwa Polisi muri utu turere yabutangiye mu bikorwa byo kumena inzoga zitemewe mu Rwanda byabereye muri iyi mirenge igize utu turere.

Muri Gatsibo hamenwe litiro 8 480 z’inzoga zitwa Isimbi, Omega na Futi. Zafatanywe uwitwa Rafiki Juvenal ufite imyaka 62 y’amavuko. Igikorwa cyo kuzimena cyabereye mu kagari ka Kintu; muri aka gace akaba ari ho zafatiwe ku itariki 14 z’uku kwezi kwa Nzeli 2017 ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego.

Mu butumwa Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, Superintendent of Police (SP) Eric M Kabera yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa cyo kuzimena yababwiye ati, “Abantu bakora izi nzoga babeshya ko bazikora mu bitoki bisanzwe, nyamara barabeshya. Byagaragaye ko bavanga umusemburo wa Pakimaya, amazi asanzwe ndetse n’isukari. Abenga izi nzoga nta cyangombwa bagira cy’Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge(RSB). Muri make, inzoga benga ntizujuje ubuziranenge; kandi ikitujuje ubuziranenge kirabuzanyijwe kubera ko gishyira mu kaga ubuzima bw’ukinywa.”

Yagize kandi ati,”Ubwanyu mujya mwirebera uko izi nzoga zigenza abazinywa. Ubwo musobanukiwe ububi bwazo muzirinde, kandi mugire uruhare mu kurwanya iyengwa n’icuruzwa ryazo mutungira Polisi agatoki ababikora.”

SP Kabera yabwiye kandi abaturage bari aho ati, “Nubona umuturanyi wawe anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Natakumvira uzamenyeshe inzego zibishinzwe ayo makuru. Niwigira ntibindeba ukumva ko nta cyo bigutwaye uzaba wibeshye kuko abo babinywa bashobora gusambanya umwana wawe igihe icyo ari cyo cyose; ku buryo bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye zirimo uburwayi budakira.”

Yasoje ikiganiro cye abasaba kwirinda kunywa, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge aho biva bikagera; kandi yongeraho ko igikorwa cyo gufata ababyishoramo gikomeje.

Inzoga zamenwe muri Musanze zigizwe n’amaduzeni 201 hamwe n’amasashe 5044 bya Blue Sky, amasashe 524 ya Chase Warage, amasashe 135 ya Leaving Warage, litiro 20 za Kanyanga n’amasashe 15 ya Host Warage.

Na none hangijwe amasashe 437 ya pulasitiki n’amavuta 384 yo kwisiga atujuje ubuziranenge. Igikorwa cyo kumena izo nzoga no kwangiza ibyo bindi cyabereye mu isantere ya Byangabo ku itariki 15 z’uku kwezi Nzeli 2017. Abaturage bakitabiriye basabwe kwirinda ibyaha birimo kwishora mu biyobyabwenge. Ubu butumwa babuhawe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Musanze, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. kananga says:
    September 19, 2017 at 7:26 am

    Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi natwe iwacu Ku rusengero tubikangurira abakristo bacu by’umwihariko urubyiruko kd bifite umusaruro bitanga ubu ababiretse bari mumashyirahamwe mo bariteza imbere.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5903 Posts

Politiki

4154 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga