• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umuyobozi wa MINUSCA yahaye ikaze itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri Centrafrica

Umwanditsi
December 26, 2017

Umuyobozi w’ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Central Africa Republic (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA) Gen. Roland Zamora, ku itariki ya 24 Ukuboza 2017 yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu rizwi nka (Protection and Support Unit -PSU), iri tsinda rikaba riherutse  koherezwa muri iki gihugu na Polisi y’u Rwanda, akaba yarisabye kuzagera ikirenge mu cya bagenzi babo bababanjirije, dore ko bitwaye neza bakarangiza inshingano zabo bahesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange.

Gen. Zamora wari uherekejwe n’abandi bayobozi bakuru muri MINUSCA yakiriwe n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Central Africa Republic (RWAPSU III), Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari, akaba yaramugejejeho muri make ubushobozi bw’abapolisi ayoboye n’uko biteguye kurangiza inshingano zabo.

Mu ijambo rye, Gen. Zamora yahaye ikaze abapolisi b’u Rwanda anabifuriza kuzarangiza inshingano zabo mu mahoro.

Yaravuze ati:”Umuryango w’Abibumbye ufite umuco wo kwakira no guha ikaze abapolisi bashya baba baje kubungabunga amahoro mu gihugu runaka, ariko reka nongereho ko kuva ubu butumwa bwa  MINUSCA bwatangira, abaturutse mu Rwanda babusoje neza, nkaba nizeye ko namwe muzagera ikirenge mu cy’abababanjirije namwe mukabusohoza neza.”

Gen. Zamora yanagarutse ku guharanira gukumira no kurwanya ibikorwa bibi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira ko yizeye ko abapolisi b’u Rwanda batazajya mu bikorwa nk’ibi, ahubwo bakazafatanya kubirwanya.

Mu gihe uyu muyobozi yasuraga abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu, abandi bapolisi b’u Rwanda bazwi nka Formed Police Unit -FPU) bari muri  Haiti nabo bari barimo basangira ibyishimo bya Noheri n’abana batuye hafi y’inkambi bakambitsemo, aho basangiye ifunguro rya Noheri. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi b’aba bana bari baje kwifatanya nabo, mu ijambo bavuze bashimye abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti kubera ubumuntu bagira n’uburyo bahora baharanira gufasha mu iterambere ry’abaturage baba baragiye kugarurira amahoro kandi buri gihe bakaba baba bakora ku buryo abaturage babagirira icyizere ndetse bakanabagira inshuti zabo.

Aba bapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti ni 140 bakaba bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga