• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Intore zakuwe ku karubanda, zihabwa izina n’icyivugo

Umwanditsi
January 10, 2018

Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa 514 batorezwa mu kigo cy’urwunge rw’amashuri cya Remera Rukoma, kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mutarama 2018 bakuwe ku karubanda, binjizwa mu zindi Ntore bahabwa izina n’Icyivugo. Babwiwe ko badatorejwe gutaha ahubwo batorejwe gutumwa.

Abahungu n’abakobwa 514 bagizwe n’abakobwa 314 n’abahungu 200 batorezwa mu rwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma, ahagana ku i saa kumi n’imwe z’uyu wa gatatu tariki 10 Mutarama 2018 bakuwe ku karubanda, binjizwa mu zindi Ntore bahabwa izina n’ikivugo. Babwiwe ko nta Ntore itorezwa gutaha ahubwo itorezwa gutumwa.

Tuyizere Thaddee, yakira Intore muzindi.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu ari nawe mushyitsi mukuru winjije izi Ntore muzindi, yazibwiye ati ” Nyuma yo kugaragaza uko mwatojwe, Nyuma yo gusaba kugururirwa amarembo mukinjira muzindi Ntore, nyuma y’uko abasuzumyi batwemereye ko mwatojwe neza, Natwe dukurikije uko mwaserutse, biragaragara ko Igihe kigeze cyo guhabwa izina ndetse n’Icyivugo mukinjira mu zindi Ntore ndetse mukanatumwa. Intore ntitorezwa gutaha ahubwo itorezwa gutumwa, ni muri urwo rwego rero nagira ngo mbabwire ko izina ry’Ubutore muhawe ari “INKOMEZABIGWI.”

Intore Niyoniringira wa Rukundo wa Sebakiga wa Kabungo akaba umukobwa w’umuzigaba utorezwa mu isibo y’Ubutwari, yabwiye intyoza.com uko yakiriye kwinjizwa mu zindi Ntore, guhabwa izina n’ikivugo cy’Umutwe w’Intore abarizwamo.

Intore zari zikuwe ku karubanda zinjiye ngo zakirwe muzindi zihabwe izina n’icyivugo.

Yagize ati ” Kuba twari turi ku karubanda, twari mu gisa n’igeragezwa nk’abantu batorezwa kuba intore, gukurwa ku karubanda tugahabwa izina n’icyivugo bisobanuye ko turi Intore zihiye, Intore zihamye kandi zo gutumwa.

Akomeza agira ati ” Iyo tumaze gutozwa, tuba dufite amahame y’Intore, dutandukanye n’abataratojwe, nyuma y’ibyo tuba tumaze kunguka hari uruhare rwacu aho ibyo twatojwe dutumwa kujya kubikoresha mu buzima busanzwe, tugafasha abataratojwe n’abandi guhindura ubuzima mu bikorwa n’imyumvire, si ibyo kugumana muri twe.”

Nyuma yo kwakirwa, guhabwa izina n’icyivugo, ibyishimo byari byose.

Intore Niyoniringira, avuga ko imikorongiro bahawe yamufashije byinshi we na bagenzi be. Agira ati ” Umukorongiro wo gusigasira Igisenge wanyigishije gushyira hamwe, Gushishoza no gutekereza cyane. Umukorongiro wo kunyura mu mitego twabonyemo guhitamo ubuyobozi bwiza butujyana heza, kumenya ko nko mubigeragezo cyangwa imbogamizi duhura nazo tugomba kwiha intego kandi ntiducike intege kuko tuba dufite aho tuvuye n’aho dushaka kujya, twahawe ibiganiro byinshi byadusigiye amasomo atandukanye kandi adufitiye akamaro twe ubwacu n’abo tuzasanga aho dutuye.”

Urubyiruko rw’Intore zitorezwa mu rwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma uko ari 514, ni urwo mu mirenge ya Rukoma, Ngamba, Karama na Kayenzi. Hari site enye mu karere ka Kamonyi zose zirimo gutorezwamo intore z’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, umubare wa bose ni 1768. Site ya ESB ni 665, kuri St Ignace Mugina ni 263 mu gihe Ecose ari 333 naho GS Remera Rukoma bakaba 514, bose hamwe binjijwe mu zindi Ntore bahabwa izina n’icyivugo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga