Kamonyi: Nta muyobozi mu nzego zibanze ukwiye kurarikira ibitamugenewe-Mayor Kayitesi

Mu nama ya Komiye mpuzabikorwa ubuyobozi bw’Akarere buherutse guhuriramo n’inzego zitandukanye, benshi muri ba midugudu bifuje guhabwa bimwe mubyo babona bigenerwa abakorerabushake b’Ubuzima. Umuyobozi w’Akarere avuga ko badakwiye kubirarikira no kugira umutima mubi kuko nabo ngo hari ibyo bagenerwa abandi batabona.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi asaba abakuru b’Imidugudu kutararikira ibitabagenewe, ko nta n’umutima mubi bakwiye kugira mu gihe hari ibintu runaka Leta yageneye abakorerabushake bitewe n’ibyo bakora, ibi ngo bijyana n’ubushobozi bw’Akarere ndetse n’igihugu, ngo bagomba kumva ko atari nabo bakwiye guherwaho.

Nyuma y’ibiganiro, umuyobozi w’Akarere yabwiye intyoza.com ko ibyifuzo bya ba midugudu atari bibi ariko ko kandi bakwiye kumva ko ibitanzwe byose batagomba kubibonaho kuko nabo hari ibyo bajya bagenerwa abandi batabona.

Yagize ati ” Nkuko babigaragaje rero, twababwiye ko ubuvugizi bwo burakorwa ariko kandi binagendana n’ubushobozi bw’Akarere n’Igihugu, kandi ko badakwiriye guherwaho nk’abayobozi, uko ubushobozi bubonetse hari ibyo bagenda bagenerwa bikurikije uko ubushobozi bungana, niyo mpamvu twabasabaga ko batararikira cyane cyangwa se ngo babe bagirira umutima mubi bagenzi babo baba bahawe ibyo ngibyo, na cyane ko nabo hari ibyo baba bahawe biba bitahawe abo bandi bo mu kindi kiciro.”

Ukwifuza kw’Abakuru b’imidugudu kwazamuwe ahanini n’ibikoresho bitanga umuriro uturuka ku mirasire y’izuba biherutse guhabwa abakorerabushake b’ubuzima kimwe n’ibindi bajya bahabwa, bifuza ko ibibagenerwa nabo bakwiye kubibona dore ko nubwo ba midugudu batorwa n’abaturage ariko ni abakorerabushake. Basabwe kutagira irari ry’ibitabagenewe no kwirinda umutima mubi kuko nabo hari ibijya bibagenerwa bitagera kubandi, gusa na none ngo icyaboneka bijyanye n’ubushobozi ntabwo bakwirengagizwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →