Abacuruza imyaka nyabugogo banze kumvira ubuyobozi bahitamo inzira yabo

Nyuma y’icyemezo cy’Akarere ka Nyarugenge cyo gukura abacuruza imyaka nyabugogo ngo bajye kuyicururiza ku murindi, benshi mubacuruzi bahisemo kujya mu isoko rya Bishenyi muri Kamonyi.

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 2 Gicurasi 2016, Benshi mu bacuruzi b’imyaka bakoreraga Nyabugogo ku muhanda unyurwaho n’ibikamyo, bimuriye amadepo yabo y’imyaka mu isoko rya Bishenyi ho mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda.

Mu kunyuranya n’icyemezo cyari cyabafatiwe cyo kujya gucururiza imyaka yabo mu isoko rya murindi, bamwe mu bacuruzi baganiriye n’intyoza.com bavuga ko n’ubundi bari bafatiwe icyemezo nta nama bakoreshejwe ahubwo bisa nkaho bafatiwe ibyemezo basabwa gusa kubishyira mubikorwa.

Kimwe mu bice bigize isoko rya Bishenyi imbere.
Bimwe mu bice by’isoko rya Bishenyi imbere.

Umwe mubacuruzi utarifuje gutangazwa amazina agira ati:”batubwiye ari ku wambere ko tugomba kujya mu nama y’akarere tugezeyo baduha imyanzuro bo bateguye, batubwira ko tugomba kwimuka, nta nama twakoze rero”.

Uyu mucuruzi w’imyaka akomeza avuga ko ubwo babwirwaga kwimuka bajya ku murindi nta nteguza, ngo basabye ko bahabwa igihe cyo kwitegura ariko biranga.

Kimwe mubyabatunguye ngo ni uguhabwa igipapuro kiriho ibintu basabwaga gusinya nyamara bo baziko nta kintu bemeranyijwe n’ubuyobozi bagombaga gusinyira.

Agira ati:”Twari twarigeze gukorana inama n’abakozi b’akarere batubwira ko igihe cyose bazakenera gukoresha hariya hantu bazatubwira tukitegura tukahava, twebwe rero twagiye kubona tubona baje batubwira ko tujya mu nama, tugeze mu nama dusanga bafashe imyanzuro bakoze ubwabo, uwazaga wese bamubwiraga ko agomba kwimuka”.

Bamwe mu bayobozi muri Kamonyi basuye iri soko baganira ku hazaza haryo.
Bamwe mu bayobozi muri Kamonyi basuye iri soko baganira ku hazaza haryo.

Aba bacuruzi gufata icyemezo cyo guhindura icyerekezo ntibajye aho basabwe kujya, bavuga ko biri mu nyungu zabo, batangaza kandi ko ku murindi ari ibutamoso kubakiriya babo benshi bitewe n’ibyerekezo baturukamo.

Hakizimana, ni umwe mubakiriya baba bacuruzi ubarangura ho imyaka, yaganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com kimusanze Bishenyi, akomoka mu karere ka Nyaruguru, yatangaje ko kuri we yishimira ko aba bacuruzi bahisemo kuza bishenyi aho kujya ku murindi ngo kuko bari kuba bagiye kure cyane.

Bimwe mu bibanza byo hasi no hejuru imbere nibyo bisigaye naho imiryango yose yarafashwe.
Bimwe mu bibanza byo hasi no hejuru bifite nomero ngo nibyo bisigaye naho imiryango yose yarafashwe.

Iri soko rya bishenyi aba bacuruzi ngo basa n’abaritabaye kuko ryari ryarabuze abarijyamo ryenda gufunga imiryango kuko n’abarijyagamo baburaga abaguzi bakigendera.

Kampayana martin umuyobozi w’iri soko, avuga ko ari ibyishimo byinshi cyane kuba babonye abakiriya bahita bafata imiryango yose mu gihe bari bamaze igihe kinini barabuze abakiriya.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →