Abagabo 2 bafunzwe na polisi bazira amafaranga y’amiganano

Ngerejeho Ezechiel na Ntakirutimana Patrick bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 635.

Ngerejeho, yafashwe ku wa 4 Ukwakira 2016 afite ibihumbi 630. Yafatiwe mu kagari ka Gaseke, ho mu murenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yasabye kumuha ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda mazima, akamuha ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Ntakirutimana we yafatiwe mu kagari ka Ndatemwa, ho mu murenge wa Rutunga , mu karere ka Gasabo afite inoti  imwe y’ibihumbi bitanu by’amafaramga y’u Rwanda by’amiganano. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi yishyuye iyo noti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Ngerejeho yafatiwe mu cyuho muri iryo hererekanya ry’amafaranga mazima n’amiganano.

Yagize ati:”Polisi imaze kumufata yamusanganye ibihumbi 630 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano agizwe n’inoti 118 z’ibihumbi bitanu na 20 z’ibihumbi bibiri.

Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize ati:” Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe, kandi agira ingaruka mbi ku bukungu. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ryayo; atanga amakuru y’ababikora”.

Yagiriye abantu inama yo gusuzuma amafaranga bahawe mbere y’uko uyabahaye agenda, kandi igihe batahuye ko ari amiganano bagahita babimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe.

Ngerejeho afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, naho Ntakirutimana afungiwe ku ya Rutunga.

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Iya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →