Abagabo babiri bari mu munyururu nyuma yo gufatanwa ibirango by’ibyiganano

Bafunzwe na polisi y’u Rwanda nyuma yo kubasangana ibirango by’ibyiganano by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, ifunze abagabo babiri nyuma yo kubafata bagerageza kwinjiza mu gihugu impapuro (Etiquettes/labels) z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro z’inyiganano zigera ku 53,376.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi yavuze ko abafashwe bakekwa gukora iki cyaha ari Jean Bosco Rukeramanzi na Vianney Mpabuka.

IP Kayigi yagize ati:”Mu ijoro ryo ku itariki 4 Gicurasi, ubwo abasirikare b’u Rwanda bari ku kazi mu gace kegereye umupaka mu murenge wa Rwempasha, bahagaritse abo bagabo bombi ubwo binjiraga mu gihugu baciye mu nzira zitemewe bahekanye kuri moto ifite nomero ziyiranga RC560C.Mu kureba ibintu bari bafite mu mifuka, ni bwo bahise babasangana amakarito umunani y’izo mpapuro ziriho ibirango by’ibyiganano, bahita babafata, hanyuma babashyikiriza Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako gace”.

IP Kayigi, yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko izo mpapuro bazihawe n’Umugande witwa Byamukama, hanyuma aba bombi bakaba barafashwe bazizanye i Kigali kuzikwirakwiza.

IP Kayigi, yavuze ko izo mpapuro 53,376 zifite agaciro ka miriyoni 7, 5 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ko  zari zigenewe gushyirwa ku macupa mato y’ubwoko bw’inzoga zinyuranye.

IP Kayigi yagize ati:”Bene ibi bikorwa bidindiza ubukungu kubera ko abakoresha impapuro ziriho ibirango by’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro by’ibyiganano bagurisha ibintu bya magendu kandi bitujuje ubuziranenge babyita bizima kandi ko byasoze. Uzabona umuntu ufite bene izo mpapuro cyangwa uri kuzigurisha arasabwa guhita abimenyesha Polisi y’u Rwanda”.

Yakomeje agira ati:”Abacuruzi barasabwa kujya buri gihe basuzuma ko kashe ziri ku byo baguze ari iz’umwimerere. Abaguzi na bo bakwiye kujya basuzuma ko kashe ziri ku byo baguze atari inyiganano. Iryo suzuma rituma umuntu atagura ibintu bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga”.

Muri Werurwe umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda yafatanye Grace Uwizeye na Jean Bosco amakarito 11 y’inzoga zitemewe, zikaba na zo zariho bene izo mpapuro zifite kashe z’inyiganano.

Ayo makarito 11 yari ay’inzoga zitwa Real Waragi na Radiant Gin, zikaba zari mu macupa ya pulasitike.

Uruganda rwengaga izi nzoga rwitwa Rum Brand LTD rwahagaritswe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge mu Ukuboza umwaka ushize.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →