• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
24/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
24/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
24/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi

Abagenzi baguye mu mpanuka y’indeye B-737-800 MAX ya Ethiopian Airlines hamenyekanye ibihugu bakomokamo birimo n’u Rwanda

Umwanditsi
March 10, 2019

Impanuka y’indege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yabaye kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 mu masaha ya mbere ya saa sita yaguyemo abagenzi 149 n’abakozi 8 b’iyi ndege, bose hamwe bakaba 157. Abasaga 149 nibo bamaze kumenyekana by’agateganyo ibihugu bakomokamo birimo n’u Rwanda.

Amakuru kuri iyi mpanuka yari itwaye abantu 157 barimo abagenzi 149 baturuka mu bihugu bitandukanye hamwe n’abakozi b’indege 8, yamenyekanye ahagana ku i saa tanu atanzwe n’ubuyobozi bwa Ethiopian Airlines ndetse ashimangirwa n’itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’iki gihugu cya Ethiopia ryahumurizaga ndetse rikanihanganishaga imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka.

Abakuru b’ibihugu barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda banyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga(Twitter) buhumuriza bukanafata mu mugongo imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka y’indege.

Perezida Kagame yagize ati ” Twifatanije n’imiryango n’inshuti baburiye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yavaga i Addis Ababa igana Nairobi. Twifatanije na Minisitiri w’Intebe Abiy n’abaturage ba Ethiopia.”

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe mu butumwa bwe yagaragaje ko yababajwe n’iyi mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines. Ati” Nifatanije n’imiryango n’inshuti z’abari bayirimo.”

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed we yagize ati” Ku ruhande rwa Leta n’abaturage ba Ethiopia, ndakomeza imiryango y’ababuze ababo n’abo bakundaga baguye mu ndege ya Ethiopian Airlines, Boeing 737 yagombaga kujya i Nairobi muri iki gitondo.”

Soma hano inkuru ijyanye n’iyi ikubwira iby’iyi mpanuma y’indege aho yerekezaga n’ibindi: http://www.intyoza.com/indege-b-373-800-max-ya-ethiopian-airlines-nyuma-yiminota-6-ihagurutse-yerekeza-nairobi-yakoze-impanuka/

Gusa amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Amerika yari yaburiye inzego z’umutekano z’Igihugu cya Ethiopia kuko hari amakuru ibiro by’ubutasi bya Amerika byari bifite.

Indege zo mu bwoko bwa B-737-800 MAX ntabwo ari indege zimaze igihe kuko zagiye ku isoko mu mwaka wa 2016 zitangira gukoreshwa na Ethiopian Airlines umwaka ushize muri Nyakanga.

Dore urutonde rw’abagenzi n’ibihugu bakomokamo birimo n’u Rwanda:

Uru rutonde ni urw’agateganyo twakuye ku mbuga nkoranyambaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5896 Posts

Politiki

4147 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga