Abagore n’abakobwa baravuga ko bagifite birantega mu gukoresha ikoranabuhanga

Bamwe mu bagore bakoresha ikoranabuhanga baravuga ko hari bagenzi babo bataragira ubumenyi n’ibikoresho mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga nkuko abagabo barikoresha. Basaba koroherezwa bakarikoresha nabo.

Ibi babitangaje mu kiganiro cyahise kuri KT radiyo mu rwego rwo kugaragaza amahirwe n’imbogamizi abagore n’abakobwa bagifite mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ugirumurera Josiane, umucuruzi w’imboga mu mjyi wa Kigali ku Gisimenti, avuga ko bafite imbogamizi nyinshi muri iki gihe cyo kubahiriza amabwirizwa yo kwirinda COVID-19, kuko bagenzi be batagira ibikoresho byo kwifashisha mu by’ikoranabuhanga nubwo abahaha babahamagara cyangwa ngo bishyure bohererezwe ibyo baguze.

Yagize ati” Turacyafite imbogamizi nyinshi muri iki gihe cyo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bagenzi banjye dukorana baracyabura ibikoresho by’ikoranabuhanga. Nubwo abaduhamagara bashaka kuduhahira bakatwishyura bakoresheje ikoranabuhanga biracyabagora cyane kugirango tuboherereze ibyo baduhahiye”.

Peace Hillary akaba umunyamakuru ndetse akaba na rwiyemezamirimo ufite ikinyamakuru Family Magazine, avuga ko abagore bakora itangazamakuru muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 baryitabiriye ariko bakaba bagifite imbogamizi kubera ko ibikoresho ndetse n’ubumenyi bwo kubikoresha bukiri buke nubwo bagenda bahabwa amahugurwa menshi.

Yagize ati” Nibyo muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 abagore bakora itangazamakuru bitabiriye gukoresha ikoranabuhanga nubwo bagifite ibibazo by’ubumenyi buke no gukoresha ibikoresho bigezweho, nubwo bagiye babona amahugurwa atandukanye yo kubongerera ubumenyi, ariko biracyagoranye kuberako buri munsi bisaba kwiga kuko haba haje igikoresho gishya”.

Muteteri Christelle usanzwe akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu Kigo cy’igihugu cya RISA mu kureba ubuziranenge bwa Software zikoreshwa n’ibigo ndetse na Nsanga Sylvie ukora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bavuga ko hakiri imbogamizi ku bagore n’abakobwa bakora mu ikoranabuhanga. Basanga bakwiye gufashwa kugirango babashe nabo kuba nka basaza babo nubwo ngo abagore usanga bagira ibintu byinshi byo kwitaho iyo bavuye mu kazi bigatuma batagira umwanya mugari wo gukoresha ikoranabuhanga. Gusa na none ngo abenshi usanga nta n’ubumenyi buhagije bafite kuko abenshi usanga batarigeze biga ngo babashe kubigeraho neza kubera ubumenyi buke.

Umuyobozi wa Gahunda Save Generations Organization, Sandrine Umukunzi avuga ko iyi gahunda igamije guharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko ndetse n’ubukangurambaga n’ubuvugizi mu kugabanya icyuho cy’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga. Ashimangira ko bagomba gufatanya n’abagabo kugirango babashe gukoresha ikoranabuhanga ariko na none ko abagore bakwiye kujya kwiga kuko usanga bakiri bacye mu mashuri yigisha ikoranabuhanga.

Save Generations Organizations, ni Umuryango Nyarwanda uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore watangije ubukangurambaga bugamije gukangurira umugore/umukobwa ndetse n’abagabo kugira uruhare rungana mu gukoresha ikoranabubanga hagamijwe kugabanya icyuho kiri hagati y’ibitsina byombi ntawusigaye inyuma kugirango bose babashe kugera ku iterambere riherekejwe n’ikoranabuhanga.

Gusa nubwo aba bagore bakora ikoranabuhanga bataka kutagira ubumenyi bwimbitse n’ibikoresho byo kwifashisha, hari abandi bavuga ko nabo bakwiye kugira uruhare mu gukoresha intege zabo no kurenga imbogamizi bavuga ko bahura nazo mu kazi bakora dore ko ubushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa bugaragaza ko hakiri icyuho mu bijyanye n’ubumenyi bw’abagore n’abakobwa ku bijyanye no kwiga aho usanga abenshi muri bo batarigeze bagera mu mashuri.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →