• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Abaguze inkweto ziswe iza Shitani zirimo amaraso y’umuntu bagiye gusabwa kuzisubiza

Umwanditsi
April 9, 2021

Nike yatangaje ko abanyabugeni bakoze “Inkweto za Shitani” bivugwa ko zirimo igitonyanga cy’amaraso y’umuntu bemeye gusaba abaziguze kuzigarura bakabasubiza amafaranga yabo.

Izi nkweto za siporo zavuzweho cyane, zaguzwe umuguru umwe ku $1,018 (agera kuri miliyoni y’u Rwanda) ni izo mu bwoko bwa Nike Air Max 97s zavuguruwe. Imiguru 666 niyo yakozwe iragurishwa uretse umwe gusa.

MSCHF izasubiza amadorari yose abaziguze kugira ngo zive ku isoko, nk’uko Nike ibivuga. Ibi ni ubwumvikane bwo kurangiza ikirego cyo kuvogera ibikorwa byayo cyari cyatanzwe na Nike.

Izi nkweto zari zakozwe na ririya tsinda ry’abanyabugeni ry’i Brooklyn muri New York rifatanyije n’umuhanzi wa rap Lil Nas X, ari nawe wasigaranye umuguru wa nyuma w’izi nkweto ngo azawuhe uwo ashaka. MSCHF ariko ivuga ko izagumana umuguru umwe wari usigaye.

Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku bwumvikane bwabayeho, burimo n’inkweto ziswe “Jesus Shoes” zakozwe na MSCHF mu 2019 nabwo bahereye kuri Air Max 97.

Mu itangazo ryasohowe na Nike igira iti: “MSCHF yahinduye izi nkweto itabyemerewe na Nike. Nike nta sano ifitanye n’Inkweto za Shitani cyangwa Inkweto za Yezu”.

Inkweto zihinduye zikorwa n’abanyabugeni ziba ari nkeya kandi zigahenda cyane, ntabwo hazwi neza abazazigarura n’abazemera kuzigarura.

Mu cyumweru gishize, Nike yareze MSCHF ivuga ko “Inkweto za Shitani zizateza urujijo ku isoko bigatuma habaho kwibeshya mu guhuza” MSCHF na Nike. Ariko MSCHF ivuga ko izo nkweto ari “ibikorwa bicyeya by’ubugeni” kandi bidateje urujijo.

David Bernstein, wari uhagarariye MSCHF mu rubanza yavuze ko ubutumwa bw’ubugeni bwatangwaga kuri izi nkweto “bwakabirijwe” mu kirego cya Nike.

Mu itangazo yasohoye yavuze ko “MSCHF yishimiye ko habaye ubwumvikane kuri iki kirego”.

Abo banyabugeni bavuga ko izi nkweto mu cyumweru gishize zaguzwe mu gihe kitarenze umunota umwe.

Izi nkweto z’umukara n’umutuku nkuko BBC ibitangaza, zagaragaye bwa mbere ku wa mbere ushize mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa mbere yaho.

Soma hano inkuru bijyanye:Inkweto ziswe iza “Shitani” zirimo igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu zateje ikibazo

Mu mashusho y’iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka yinyereza ku cyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto. Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: – “Arababwira ati, ‘Nabonye Shitani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.'”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga