Abaguze inkweto ziswe iza Shitani zirimo amaraso y’umuntu bagiye gusabwa kuzisubiza

Nike yatangaje ko abanyabugeni bakoze “Inkweto za Shitani” bivugwa ko zirimo igitonyanga cy’amaraso y’umuntu bemeye gusaba abaziguze kuzigarura bakabasubiza amafaranga yabo.

Izi nkweto za siporo zavuzweho cyane, zaguzwe umuguru umwe ku $1,018 (agera kuri miliyoni y’u Rwanda) ni izo mu bwoko bwa Nike Air Max 97s zavuguruwe. Imiguru 666 niyo yakozwe iragurishwa uretse umwe gusa.

MSCHF izasubiza amadorari yose abaziguze kugira ngo zive ku isoko, nk’uko Nike ibivuga. Ibi ni ubwumvikane bwo kurangiza ikirego cyo kuvogera ibikorwa byayo cyari cyatanzwe na Nike.

Izi nkweto zari zakozwe na ririya tsinda ry’abanyabugeni ry’i Brooklyn muri New York rifatanyije n’umuhanzi wa rap Lil Nas X, ari nawe wasigaranye umuguru wa nyuma w’izi nkweto ngo azawuhe uwo ashaka. MSCHF ariko ivuga ko izagumana umuguru umwe wari usigaye.

Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku bwumvikane bwabayeho, burimo n’inkweto ziswe “Jesus Shoes” zakozwe na MSCHF mu 2019 nabwo bahereye kuri Air Max 97.

Mu itangazo ryasohowe na Nike igira iti: “MSCHF yahinduye izi nkweto itabyemerewe na Nike. Nike nta sano ifitanye n’Inkweto za Shitani cyangwa Inkweto za Yezu”.

Inkweto zihinduye zikorwa n’abanyabugeni ziba ari nkeya kandi zigahenda cyane, ntabwo hazwi neza abazazigarura n’abazemera kuzigarura.

Mu cyumweru gishize, Nike yareze MSCHF ivuga ko “Inkweto za Shitani zizateza urujijo ku isoko bigatuma habaho kwibeshya mu guhuza” MSCHF na Nike. Ariko MSCHF ivuga ko izo nkweto ari “ibikorwa bicyeya by’ubugeni” kandi bidateje urujijo.

David Bernstein, wari uhagarariye MSCHF mu rubanza yavuze ko ubutumwa bw’ubugeni bwatangwaga kuri izi nkweto “bwakabirijwe” mu kirego cya Nike.

Mu itangazo yasohoye yavuze ko “MSCHF yishimiye ko habaye ubwumvikane kuri iki kirego”.

Abo banyabugeni bavuga ko izi nkweto mu cyumweru gishize zaguzwe mu gihe kitarenze umunota umwe.

Izi nkweto z’umukara n’umutuku nkuko BBC ibitangaza, zagaragaye bwa mbere ku wa mbere ushize mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa mbere yaho.

Soma hano inkuru bijyanye:Inkweto ziswe iza “Shitani” zirimo igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu zateje ikibazo

Mu mashusho y’iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka yinyereza ku cyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto. Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: – “Arababwira ati, ‘Nabonye Shitani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.'”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →