Abakingiwe urukingo rwa AstraZeneca bagiye guhabwa Doze ya 2 irushimangira

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu hatangira gutangwa Doze ya kabiri ku bahawe iya mbere y’urukingo rwa AstraZeneca. Ni nyuma y’uko amezi yari agiye kuba atatu abahawe urwa mbere bibaza iherezo.

Iri kingira ku baturage bari barahawe Doze ya mbere y’uru rukingo, rije nyuma y’aho u Rwanda rutangarije ko rwamaze kwakira inkingo 247,000 za AstraZeneca. Muri izi nkingo, harimo 117,600 zatanzwe na Leta y’u Bufaransa, aho Perezida Macron wari mu ruzinduko mu Rwanda yaje azizanye nk’inkunga igihugu cye ku Rwanda.

Dore uko itangazo rya RBC ribivuga;
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →