Abakinnyi babiri bakinira Machester City basanzwemo Covid19

Ikipe ya Manchester City ubu yashyize mu kato aba bakinnyi, ibintu bishobora guhungabanya imyiteguro y’umutoza Pep Guardiola muri shampiyona nshya ya 2020/2021 yitegura gutangira. Abo bakinnyi ni; Riyad Mahrez na Aymeric Laporte.

Nyuma y’icyiciro cya kabiri giheruka kwipimisha muri shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu bwongereza, hagapimwa buri mukinnyi n’umukozi wese, nyuma yo kwakira ibisubizo byagaragaje ko aba bombi banduye Covid19.

Ubu bagomba gushyirwa mu kato k’ibyumweru bibiri bakurikije amabwiriza ya leta y’Ubwongereza.
Man City yatangaje aya makuru ibinyujije mu itangazo ryayo yanditse igira iti: “Manchester City FC iremeza ko Riyad Mahrez na Aymeric Laporte banduye Covid-19.

Aba bakinnyi bombi bakaba bari mu kato k’ibyumweru bibiri bakurije amabwiriza ya Premier League na Leta y’Ubwongereza ku bijyanye na Quarantine . Gusa muri aba bose nta n’umwe ugaragaza ibimenyetso bya virusi”.

Ikipe ya Man City iritegura gutangira shampiyona y’icyiciro cya mbere kuri uyu wa gatandatu ikina na Aston Villa, ariko ikaba yarahawe ikiruhuko cy’icyumweru cy’inyongera ugereranije n’andi makipe kubera ko yagaragaye mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Champions League i Lisbonne.

Mu gihe Laporte na Mahrez bamara mu kato ibyumweru bibiri bashobora kugaruka mu gihe cy’umukino na Aston Villa ku ya 21 Nzeri. Icyakora, hakaba impungenge zijyanye no kwitwara neza mu mikino kuri Pep Guardiola kuri aba bombi kuko ubu bazaba bari kure ya bagenzi babo mu minsi 14.

Source: Footballcritic.com

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →