• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abakoresha ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kugana ivuriro ribavura bagasubira mu buzima

Umwanditsi
June 30, 2022

Mu busanzwe, umuntu ukoresha cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge bishobora kwangiza ubwonko bwe, bigahindura imitekererezeye, bigatuma atabaho mu buzima busanzwe bw’umuntu utaranywa ibiyobyabwenge. Abakoresha ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kugana ikigo cya Isange Rehabitation Centre giherereye mu karere ka Huye, gishinzwe kuvura no gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima-RBC, Ndacyayisenga Dinamond ushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yasobanuye ko kwishora mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’umuntu ubikoresha. Avuga ko umubare munini w’ababikoresha usanga ari abakiri bato. Aboneraho gusaba ko uwagana iki kigo cya Isange Rehabilitation Centre yavurwa, agakira ndetse agusubira mu buzima busanzwe. Avuga kandi ko iki kigo kivura n’abakoresha Mituweli nka bumwe mu buryo bwa korohereza umuturage kwivuza.

Yagize ati” Turakangurira abantu bakoresha ibiyobyabwenge ko bakwihutira kwivuza hakiri kare kuko dufite uburyo bwinshi bwiza bw’ubuvuzi bwashyizweho na Leta, bwegereye abaturage. Turahamagarira umuryango kwita kubakiri bato kuko ntabwo ari ikintu cyo kwishimira kubona umwana muto ashobora kwiyahura, ukabona atakaza ubuzima. Hakenewe ubufatanye kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rihagarare”.

Akomeza ati” Uwakoresheje ibiyobyabwenge, ashobora kuvurwa agakira agasubira mu buzima bwiza, akongera agatanga umusaruro mwiza, akongera akaba umunyarwanda nkuko abandi bameze. Ubuvuzi ntabwo buhenze kuko serivise zibanze umuntu ugana iki kigo yivuza akoresheje ubwisungane mu kwivuza- Mituweli. Umwihariko uza kuri serivise zihariye nk’amacumbi ariko nabyo birimo kuganirwaho n’inzego”.

Uwimana Beatha, umubyeyi w’abana babiri utuye mu karere ka Nyanza, ni umwe mubavuwe na Huye Isange Rehabitation Centre. Yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge. Aganira n’itangazamakuru, yavuze ko yari yarabaswe n’inzoga ntagaciro yahabwaga muri sosiyete, ariko kuri ubu nyuma yo kuvurwa agakira agasubira mu buzima busanzwe, arishimira ko yagaruriwe icyizere ndetse n’ubuzima bwagarutse nyuma yo kuvurwa.

Yagize ati” Mbere nari meze nabi cyane. Nari umuntu w’umusinzi wabaswe n’inzoga. Naheraga mugitondo nywa inzoga nkageza nimugoroba. Nageze muri iki kigo I Huye muri Isange Rehabitation Center mfite ibiro 35, ariko bamaze kumvura byariyongereye mfite 50. Nagezemo baramfasha banyitaho, baranyegera baranganiriza, baramvura igihe kigeze biba ngombwa ko ntaha, nsubira mu buzima busanzwe ngaruka mu kigo gufasha abantu bafite ikibazo cy’ihungabana”.

Umuyobozi wa Huye Isange Rehabitation, Rwagatare Patrick asaba imiryango kudaha akato abahuye no kubatwa n’ibiyobyabwenge, ahubwo bakabajyana mu bigo by’ubuvuzi bw’ubuzima bakitabwaho bagakira.

Yagize ati” Icyo umuntu ugannye iki kigo akorerwa, ni ukumusuzuma byimbitse kugirango turebe igihe yatangiriye gufata ibiyobyabwenge, kimwe cyangwa byinshi, tukamenya ubwoko bw’ibyo yanyoye, tukamenya ikimubangamiye n’uko yifuza kubisohokamo. Ikindi gikomeye mu gukurikirana ababinyoye dukorana n’imiryango yabo byahafi tukayigisha uko yamufata, tukanayisobanurira uko bimeze ubundi umurwayi akitabwaho”.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima-RBC, mu bushakashatsi bakoze mu 2018, igaragaza ko abanyarwanda 5 bagana serivisi y’ubuvuzi bafite ibibazo byo mu mutwe haba harimo n’ababaswe n’ibiyobyabwenge. Ikigo Huye Isange Rehabitation Centre, kimaze gutanga ubuvuzi ku babaswe n’ibiyobyabwenge basaga 4,000. Muri abo, barimo abakoresheje; Urumogi, Inzoga, n’ibindi bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga