• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
30/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka

Abakozi b’umuryango w’Abibumbye(ONU/UN) barashweho banafungwa n’ingabo za Ethiopia 

Umwanditsi
December 9, 2020

Ingabo za Ethiopia zarashe ku bakozi b’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ndetse zirabafunga, nyuma yuko batwaye imodoka bakarenga kuri za bariyeri (barrières) muri leta ya Tigray iberamo imirwano, nkuko byemejwe n’umuvugizi wa leta, Redwan Hussein.

Uyu muvugizi, yongeyeho ko iryo tsinda ry’abakozi ba ONU ryarenze ku mabwiriza yo kutagera muri ako karere. Kuva ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2020, ingabo za Ethiopia zikomeje kurwana n’ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

Amakuru avuga ko ku cyumweru iryo tsinda ry’abakozi ba ONU ryarimo rigerageza gusura inkambi y’impunzi zikomoka muri Eritrea ziba muri leta ya Tigray, ubwo uko kurasa kwabagaho.

Hamaze igihe hari uguhangayika kwinshi ku mibereho y’izo mpunzi nyuma y’amakuru ataremezwa avuga ko ingabo za Eritrea zambutse umupaka zikajya muri Tigray, zigasubiza muri Eritrea bamwe muri izo mpunzi.

Leta zombi – iya Ethiopia n’iya Eritrea – zihakana ko ingabo za Eritrea ziri muri Tigray mu gufasha gutsinda TPLF.

ONU yasabye leta ya Ethiopia kuyiha “inzira itabangamiwe yo gutanga imfashanyo” muri Tigray, mu gihe hari impungenge ko ibiribwa n’imiti birimo gushirana abahatuye barenga miliyoni 8.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umuvugizi wa leta ya Ethiopia Bwana Redwan agira ati: “Mu by’ukuri bamwe mu bakozi ba ONU bafunzwe naho abandi baraswaho”.

Yongeyeho ati: “Barenze kuri bariyeri ebyiri batwara imodoka berekeza mu turere batemerewe kujyamo, kandi bari babujijwe kuhajya. Ubwo bari bagiye kurenga kuri bariyeri ya gatatu, barashweho ubundi barafungwa”. ONU ntacyo yari yabitangazaho.

Kuki izo mpunzi ziri muri Ethiopia?

Abanya-Eritrea benshi bambutse umupaka bahungira muri Tigray mu myaka ishize bacitse guhatirwa kujya mu gisirikare ku itegeko ndetse no gutotezwa muri politike.

Eritrea itegetswe gisirikare byo ku rwego rwo hejuru ndetse ubutegetsi bugizwe n’ishyaka rimwe. Itegekwa na Perezida Isaias Afwerki kuva yabona ubwigenge kuri Ethiopia mu mwaka wa 1993.
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka ushize. Hari nyuma yuko ageze ku masezerano na Bwana Isaias yo kurangiza ikibazo cyo kuba ibihugu byombi byari bibayeho mu mwuka wo kuba “nta ntambara; nta mahoro” byari birimo, kuva harangira intambara yo ku mupaka yo kuva mu 1998 kugeza mu 2000.

Abanenga abo bategetsi bombi nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko ayo masezerano yahindutse “amasezerano y’umutekano”, aho abasirikare ba Eritrea babarirwa mu bihumbi binjiye muri Ethiopia mu gufasha gutsinda ingabo za TPLF.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y’umutegetsi wo muri leta y’Amerika yemeza ko ingabo za Eritrea ziri muri Tigray, nubwo leta ya Ethiopia n’iya Eritrea zibihakana.

Reuters yasubiyemo amagambo y’uwo mutegetsi utatangajwe izina, agira ati: “Ubu bisa nkaho nta gushidikanya kukiriho”. TPLF yanarashe ibisasu bya rokete muri Eritrea nyuma yuko imirwano yari imaze gutangira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5901 Posts

Politiki

4152 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1025 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga