• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Abana 7 na mwarimu bishwe barashwe mu Burusiya

Umwanditsi
May 11, 2021

Umuntu witwaje intwaro yagabye igitero ku ishuri riri mu mujyi wa Kazan mu gihugu cy’Uburusiya mu gitondo cy’uyu wa 11 Gicurasi 2021, yica abana 7 n’umwarimu umwe. Hari abandi batari bake bakomerekeye muri iki gitero.

Abandi bantu 27 bajyanywe mu bitaro, harimo abana 18, aho 6 muri bo barembye bikomeye. Amashusho yerekanywe n’amateleviziyo yo mu Burusiya yagaragaje abana barimo guhunga ishuri bigiramo. Imodoka zirwata indembe zatonze ku rwinjiriro rw’ishuri nyuma y’icyo gitero, mu gihe polisi yari yafunze amayira yose ahegera.

Itangazamakuru ry’Uburusiya rimenyesha ko mu gihe bamwe mu banyeshuri bashoboye guhunga, abandi bafatiwe imbere mu nyubako igihe icyo gitero cyabaga. Abanyeshuri bose barokotse bashoboye kuvurirwa mu bitaro biri hafi yaho, ari naho imiryango yabo yaje kubakirira.

Abategetsi bamenyesheje ko uwakoze icyo gitero, afite imyaka 19 yahagaritswe, igipolisi kikaba cyahise gitangira iperereza ku byabaye. Bamenyesha ko izindi ngamba zerekeye umutekano zahise zifatwa hose mu mashuri yo mu mujyi wa Kazan. Uyu mujyi nkuko VOA ibitangaza, uri ku birometero 700 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Uburusiya, Moscou.

Abategetsi ba repubulika ya Tatarstan, ifite umurwa mukuru Kazan, batangaje kandi umunsi w’icyunamo ejo ku wa gatatu ku mpamvu zo kwibuka abahitanywe n’icyo gitero.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yifatanije n’imiryango y’abahitanywe n’igitero cy’uno munsi ku wa kabiri. Yategetse Leta kubafasha mu buryo bwose bukenewe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga