Abana 7 na mwarimu bishwe barashwe mu Burusiya

Umuntu witwaje intwaro yagabye igitero ku ishuri riri mu mujyi wa Kazan mu gihugu cy’Uburusiya mu gitondo cy’uyu wa 11 Gicurasi 2021, yica abana 7 n’umwarimu umwe. Hari abandi batari bake bakomerekeye muri iki gitero.

Abandi bantu 27 bajyanywe mu bitaro, harimo abana 18, aho 6 muri bo barembye bikomeye. Amashusho yerekanywe n’amateleviziyo yo mu Burusiya yagaragaje abana barimo guhunga ishuri bigiramo. Imodoka zirwata indembe zatonze ku rwinjiriro rw’ishuri nyuma y’icyo gitero, mu gihe polisi yari yafunze amayira yose ahegera.

Itangazamakuru ry’Uburusiya rimenyesha ko mu gihe bamwe mu banyeshuri bashoboye guhunga, abandi bafatiwe imbere mu nyubako igihe icyo gitero cyabaga. Abanyeshuri bose barokotse bashoboye kuvurirwa mu bitaro biri hafi yaho, ari naho imiryango yabo yaje kubakirira.

Abategetsi bamenyesheje ko uwakoze icyo gitero, afite imyaka 19 yahagaritswe, igipolisi kikaba cyahise gitangira iperereza ku byabaye. Bamenyesha ko izindi ngamba zerekeye umutekano zahise zifatwa hose mu mashuri yo mu mujyi wa Kazan. Uyu mujyi nkuko VOA ibitangaza, uri ku birometero 700 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Uburusiya, Moscou.

Abategetsi ba repubulika ya Tatarstan, ifite umurwa mukuru Kazan, batangaje kandi umunsi w’icyunamo ejo ku wa gatatu ku mpamvu zo kwibuka abahitanywe n’icyo gitero.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yifatanije n’imiryango y’abahitanywe n’igitero cy’uno munsi ku wa kabiri. Yategetse Leta kubafasha mu buryo bwose bukenewe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →