Abangavu barasabwa kwirinda guca inzira z’ubusamo bagiye gukuzamo inda batewe batazishaka

Umuhuzabikorwa w’umuryango Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO), Mwananawe Aimable avuga ko abakobwa n’abangavu badakwiye kunyura inzira z’ubusamo bajya gukuramo inda batewe, ko ahubwo bakwisunga zimwe mu ngingo ziri mu mategeko zibibemerera, aho kubikora mu buryo byabaviramo ibyaha bihanwa n’amategeko.

Mwananawe, ibi yabigarutseho kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 mu mahugurwa y’umunsi umwe yabaye mu byiciro bibiri, aho yateguriwe abanyamakuru mu rwego rwo kubongerera ubumenyi muri ubu bukangurambaga.

Yagize ati” Ni byo koko dufite itegeko rifite ingingo zemerera umugore cyangwa umukobwa watewe inda atayishaka cyangwa se akayiterwa afashwe ku ngufu, ko ashobora kugana ku bitaro akabigaragaza bityo bakamufasha kuyikuramo, ariko mwibuke ko gukuramo inda bihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ahubwo igihe wujuje ibisabwa kandi bivugwa muri izi ngingo z’itegeko, ntabwo umuntu ushaka gumuramo inda ajya muri magendu kuko habamo ingaruka nyinshi”.

Dr Aniceth Nzabonimpa, impuguke mu bijyanye n’imyororokere avuga ko iri tegeko ryaziye igihe kuko ikigo cy’ibarurishamibare kigaragaza ko urebye muri 2015 abangavu bari mu kigero cy’imyaka 15-19 batewe inda bageraga kuri 7%, umwaka ushize wa 2020 bagera kuri 5,2%.

Yagize ati” Nibyo ko ko iri tegeko ryaziye igihe kuko ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare cyerekana ko muri 2015 abangavu basaga 7% batwaye inda, muri 2020 bari ku kigero cya 5,2% batwaye inda zitateguwe, ariko ushaka kuyikurirwamo nuko agomba kuba yujuje ingingo 5 harimo; kuba uwatewe inda ari umwana, yafashwe ku ngufu, yarashyingiwe ku gahato, yaratewe inda n’uwo bafitanye amasano ku kigero cya kabiri cyangwa se iyi nda ishobora kumwambura ubuzima bityo akayikurirwamo hakurikijwe ingingo z’iri tegeko”.

Yongeyeho ko izi ngingo z’iri tegeko zishobora kuzafasha mu kugabanya imibare y’abashobora kugirwaho ingaruka n’izi nda baterwa. Avuga kandi ko itegeko ryagiriyeho kugirango rigabanye izi ngaruka zisigaranwa n’aba baba bazitewe nubwo abantu bose bakangurirwa kubitekerezaho no kurinda abana kugwa mu cyaha cyo kujya gukuramo inda baciye mu nzira zitari zo.

Yagize ati” Iri tegeko twebwe tubona rizahindura byinshi mu mibare yabagirwaho ingaruka n’izi nda ziterwa abana ariko na none rizanagabanya ingaruka zisigaranwa n’aba baba bazitewe kuko uwakuyemo inda kwa magendu ntabwo aganirizwa ngo yakire ibi byababayeho, ariko na none guca iy’ubusamo ntabwo bikwiye ahubwo dukwiye kubibutsa ko badakwiye guca inzira zitari zo kuko zibagusha mu cyaha”.

Christian Garuka, umunyamategeko watanze ikiganiro ku mategeko avuga ko izi ngingo zifasha cyane abakobwa n’abagore batewe inda batazishaka, ariko na none ngo igihugu cyasinye amasezerana menshi harimo ayasinyiwe i Maputo ndetse nayo bise CEDAW mu mpine yose yemerera umugore ubwisanzure mu bijyanye n’ubuzima bwe n’umubare w’abana yifuza kubyara ubwe atagishije inama umugabo we.

Yagize ati” Hari amasezerano menshi igihugu cyacu cyasinye hari ayasinyiwe i Maputo ndetse naya CEDAW, yose yagiye asinywa hagamijwe gufasha umugore kugira uruhare mu bijyanye n’ubuzima bwe n’imyororokere ye mu kwemeza no guhitamo umubare w’abana ashobora kubyara atagishije inama umugabo we, ahubwo bijyanye nuko yumva ubuzima bwe buhagaze, akaba afite ingingo zibimwemerera”.

Nubwo iri tegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 rifite ingingo zemerera abatewe inda batabiteguye kuzikuramo, haracyari ikibazo cyuko hari ababikora baciye iz’ubusamo kandi izi ngingo zakabafashije. Baributswa ko gukuramo inda bihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi uburyo zikurwamo abazikuriwemo basigarana ibikomere bidakira ndetse bagakuramo ubumuga kubera ibikoresho biba byakoreshejwe naba bazibakuriramo.

Nihe hatangirwa serivisi zo gukuramo inda ?

Serivisi zo gukuramo inda zitangirwa kwa muganga kandi zigatangwa n’inzobere mu buvuzi ku bitaro bikuru by’igihugu, ibitaro by’intara, ibitaro by’uturere, no mu bitaro byigenga bifite uburenganzira kandi inda ivanwamo ntigomba kurenza ibyumweru 22, ni ukuvuga amezi 5 n’igice.

Zimwe mu ngaruka abakuramo inda basigarana harimo kurwara uburwayi budakira nko kujojoba, gukurizamo ubugumba ntibabyare no kwangirika kwa Nyababyeyi kubera ibikoresho byakoreshejwe n’aba bazibakuriramo kuko hari aho bivugwa ko bakoresha ibiti by’imyumbati.

Mu mibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko nibura abangavu bari mu kigero cy’imyaka 15-19 abatwara inda bari hagati y’ibihumbi 17.000 na 18.000 buri mwaka, bityo hakwiye ubuvugizi bwimbitse kugirango uru rubyiruko rwahuye n’iki kibazo rufashwe zikurwemo hagendewe ku bisabwa n’ingingo z’itegeko ariko na none hanirindwa ingaruka ziza nyuma mu gihe bikozwe nabi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →