Abantu 125 bakekwaho iterabwoba muri Siriya bafatiwe mu nkambi ya Al-Hol

Ingabo zishyigikiwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Siriya y’amajyaruguru ashyira uburasirazuba, zirishimira ibyo zimaze kugeraho mu guhashya ibikorwa by’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa leta ya cy’ Isilamu mu gace karangwamo inkambi nini yabavanywe mu byabo muri icyo gihugu. Gusa baravuga ko ikibazo kitararangira.

Abategetsi b’umutwe w’ingabo zishyize hamwe n’abashinzwe umutekano muri ako karere batangaje iherezo ry’icyo bise ‘icyiciro cyambere cyo kubumbatira amahoro mu nkambi y’abakuwe mu byabo ya al-Hol’. Iyo nkambi igizwe n’amahema acumbikiye abantu bagera ku 62,000 yabaye isoko n’ indiri y’ibikorwa bya leta ya cy’Isilamu.

Ibi bikorwa byakozwe n’abasirikare 5,000 basaka ihema ku rindi, byatumye hafatwa abantu 125 bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa leta ya cy’isilamu. Abategetsi bavuze ko abantu 20 mu batawe muri yombi ari abakuru b’amaselire bayoboye ibikorwa byo kwicira abantu ku mugaragaro byakunze kwibasira al-Hol kuva uyu mwaka utangiye.

Umuvugizi w’ingabo zishinzwe umutekano muri ako gace, Ali al-Hassan, ejo kuwa gatanu nkuko VOA ibitangza, yatangaje ko abenshi mu barwanyi ba leta ya cy’Isilamu bihisha muri iyo nkambi nk’abasivili, bagamije kwisuganya no gutegura ibikorwa byabo. Gusa Ali al-Hassn yatangaje ko ibikorwa bya leta ya cy’Isilamu muri iyi nkambi bitarangiye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →