Abantu 4 mu gihugu cya Autriche bishwe n’abantu bitwaje intwaro

Ahantu hatandatu hatandukanye mu murwa mukuru Vienne wa Autriche harashwe n’abagabo bitwaje imbunda bica abantu bane nkuko byatangajwe na polisi yo muri iki gihugu.

Usibye aba bane bitabye Imana Abandi bantu 17 bakomeretse. Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko umwe mu bagabye igitero yishwe arashwe na polisi. Abantu benshi batawe muri yombi nyuma yo gusaka ingo zegereye aho byabereye, barimo na babiri bacyekwaho kuba mu bagabye icyo gitero.

Leta ya Autriche yatangaje igihe cy’icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose, cyahise gitangira ako kanya. Karl Nehammer, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Autriche, yavuze ko uwo wishwe arashwe mu bateye ari “icyihebe cyo muri Isilamu kigendera ku mahame y’ubuhezanguni”.

Babiri muri abo baguye muri icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ni abagore, naho abandi babiri ni abagabo. Amakuru avuga ko umwe mu bagore yakoraga akazi ko gutanga ibiribwa n’ibinyobwa. Umugore wa kabiri yapfiriye mu bitaro azize ibikomere by’amasasu.

‘Chancelier’ wa Autriche Sebastian Kurz yavuze ko ari “igitero giteye umujinya cy’iterabwoba”. Kuri ubu Polisi ya Autriche iri mu bikorwa byo gushakisha abacyekwaho kuba mu bagabye icyo gitero.
Source:.atlantico.fr

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →