Abantu 6 bishwe barasiwe mu birori by’isabukuru muri Amerika

Umugabo witwaje intwaro yishe abantu batandatu abarashe nawe ariyica ubwo yari abasanze mu birori by’isabukuru muri leta ya Colorado kuri iki cyumweru, nk’uko polisi ibivuga.

Ibi byabereye ku rugo rwimurwa mu gikamyo kinini aho imiryango yari yateraniye ngo yishimire isabukuru. Polisi yo mu mujyi wa Colorado Springs igira iti: “Ukekwa, umuhungu w’inshuti y’umwe mu bapfuye w’igitsina gore, yatwaye imodoka ajyayo, arinjira atangira kurasa abari muri ibyo birori mbere yo kwiyahura nawe”.

Impamvu yabimuteye ntabwo iramenyekana.

Abishwe ni abantu bakuru, ariko hari n’abana bari muri ibi birori muri iyo kamyo. Imyirondoro y’abishwe n’uwabateye ntabwo iratangazwa.

Polisi iti: “Iki gikorwa giteye ubwoba cyatumye hapfa abantu bakuru batandatu. Abana bari muri iyo kamyo nta wakomerekejwe n’uyu ukekwa, ubu bari kumwe n’ababo”.

Abapolisi batabaye nyuma yo guhamagarwa ahagana saa sita z’amanywa (saa kumi n’ebyiri ku isaha ngengamasaha,GMT) ku cyumweru.

Itangazo rya polisi rigira riti: “Bahageze, abapolisi babonye abantu bakuru batandatu bapfuye n’umugabo umwe wakomeretse bikomeye wajyanywe kwa muganga nyuma agapfirayo”.

Ukuriye umujyi wa Colorado Spring, John Suthers, yavuze ko ubu bari mu cyunamo cyo kubura abantu no gusengera abakomeretse hamwe n’imiryango yabuze ababo.

Mu kwezi kwa gatatu nkuko BBC ibitangaza, abantu 10 bishwe barashwe ku isoko ryahitwa Boulder muri Colorado. Uwaketsweho kubarasa nyuma yarafashwe. Ubu arashinjwa ibyaha 10 bigendanye n’ubwicanyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →