• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Abantu 7 baguye mu mpanuka y’indege ya Gisirikare muri Nigeria

Umwanditsi
February 22, 2021

Abasirikare barindwi bapfuye nyuma yuko indege y’igisirikare cya Nigeria ikoze impanuka habura gato ngo igere mu muhanda wo ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Abuja kuri iki cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021 mu masaha ya mu gitondo, nkuko abategetsi babivuze.

Iyo ndege y’igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere yari yatangaje ko ifite ikibazo cyo kudakora kwa moteri, nkuko umuvugizi w’ingabo za Nigeria yabivuze mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Perezida Muhammadu Buhari yihanganishije imiryango yabuze abayo, avuga ko abo bapfuye bari abantu “bitangira akazi kandi b’abanyamurava”.

Iyo ndege yari irimo kwerekeza i Minna muri leta ya Niger – imwe mu zigize Nigeria iri mu majyaruguru y’igihugu, kugerageza kurokora abantu 42 bari bashimuswe. Ukuriye igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere yategetse ko hakorwa iperereza ry’ako kanya.

Mu rukurikirane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter, Air Vice Marshal Ibikunle Daramola yasabye abaturage “gukomeza gutuza no gutegereza ibizava mu iperereza”. Yavuze ko abantu bose bari muri iyo ndege nto bapfuye.

Ababibonye bavuga ko bumvise urusaku rwinshi, nuko indege igashya, nkuko umunyamakuru wa BBC Ishaq Khalid abivuga.

Uwabibonye yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umwuka w’ibintu byahiye n’ibinyabutabire wumvikana mu mwuka w’aho hantu impanuka yabereye, mu gihuru (ikigunda) cyegereye ku kibuga cy’indege.

Vice Marshal Daramola yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iyo ndege yari iri mu butumwa bwo kugerageza kurokora abantu 42, barimo abanyeshuri n’abarimu bashimuswe ku wa gatatu bakuwe mu ishuri bigamo bahaba mu mujyi wa Kagara.
Nuko ngo ihita isubira inyuma ubwo yagiraga ikibazo cya moteri idakora.

Munyaneza Theogene intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga