• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Abantu 7 bamaze gupfa nyuma yo guhabwa urukingo rwa AstraZeneca mu Bwongereza

Umwanditsi
April 4, 2021

Mu gihugu cy’u Bwongereza, abantu barindwi nibo bamaze gupfa kubera ivura ry’amaraso ryabaye nyuma yo guterwa urukingo rwa AstraZeneca, nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe imiti muri iki gihugu. Hafashwe icyemezo cy’uko abakiri bato bataruhabwa, ahubwo rugahabwa abasaza n’Abakecuru. Hari n’ibindi bihugu iki kibazo cyagaragayemo nk’Ubudage.

Ibi bibaye nyuma y’aho habonekeye abantu bakeya bagize ikibazo cy’amaraso avura bamaze guterwa uwo rukingo. Kugera kuwa 24 z’ukwa gatatu 2021, mu bantu bangana na miriyoni 18 bari bamaze guhabwa uru rukingo, 30 muri bo nibo bagize iki kibazo cy’ivura ry’amaraso.

Hagati aho, ishami rya ONU rishinzwe kwita ku buzima ku isi OMS/WHO hamwe n’ishyirahamwe ry’u Bulayi rishinzwe imiti, yombi avuga ko inyungu z’uru rukingo zisumba kure ingaruka rushobora kugira.

Umuvugizi wa AstraZeneca avuga ati: ” Ubuzima bw’Umurwayi nico kintu dukomeza gushyira imbere“. Abahanga hamwe n’abashinzwe gusuzuma iby’imiti ku isi barimo bariga nimba uru rukingo ari rwo koko rutera iri vura ry’amaraso, urugero bishobora kuba, n’inkurikizi ku mugambi wo gukingira.

Aya makenga niyo yatumye ibihugu bimwe na bimwe birimo; Ubudage, Ubufaransa, Ubuholandi hamwe na Canada, bifata icyemezo cy’uko uru rukingo ruhabwa abasaza n’Abakecuru gusa.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe kwiga ku by’imiti mu Bwongereza MHRA yerekana ko abantu 22 aribo bagize ibibazo by’ivura ry’amaraso mu bwonko, bizwi nka thrombose du sinus veineux cérébral (cyangwa cerebral venous sinus thrombosis,CVST).

Hari abandi bantu umunani nabo basanze bafite ibimenyetso bishobora gutuma amaraso yabo avura. Mu butumwa murabyo (e-mail) ikigo MHRA cyoherereje BBC dukesha iyi nkuru, cyamenyesheje ko “abantu barindwi bapfuye“.

Izi ngorane kandi zimaze kugaragara no mu Budage, aho abantu 31 ari bo bagize ikibazo cyo kuvura kw’amaraso, icyenda bakaba barapfuye, ku bantu miriyoni 2.7 bahawe urukingo rwa AstraZeneca, abenshi muri bo bakaba ari abagore bakiri bato. Iki nicyo cyatumye kuwa kabiri w’iki cyumweru Leta ifata icyemezo cyo kwanga ko ruterwa abakiri bato.

None se uru rukingo rwaba arirwo rutera ibi bibazo?

Kugeza magingo aya, ntabwo birasobanuka. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ikigo gishinzwe imiti ku mugabane w’u Burayi (EMA) cyavuze ko nta kibyemeza ariko ko bishoboka. Iki kigo kirimo kiriga nimba iri vura ry’amaraso ari inkurikizi y’uru rukingo cyangwa se nimba ari ikintu kindi cyari gisanzwe bikaba uguhurirana.

Hagati aho, umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bw’abantu, Prof. Linda Bauld wo muri kaminuza ya Edinburgh, yabwiye BBC ko iki kibazo ari “ikintu kitahise kigaragara”, agashimangira ko kugeza ubu nta “cyemeza nimba koko ari ingaruka z’uru rukingo”.

Agira abantu inama yo gukomeza kwitabira gahunda yo kwikingiza, akongeraho ati: “Covid yonyine ubwayo ishobora gutuma amaraso avura, kandi bishoboka ko ibi ari bimwe mu birimo gutuma tubona ibi bintu”. Muri kino gihe, isi yose ikomeza isuzuma neza aya makuru, ariko ibisobanuro nyabyo bishobora gufata igihe kitari gito.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga