Abantu batari bake muri Sierra Leone bapfuye bazize iturika ry’imodoka itwara ibikomoka kuri Peterori

Abantu batari bake baraye bapfuye, abandi barakomereka igihe ikimodoka gitwara ibitoro/ibikomoka kuri Peterori cyaturikaga ku murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown.

Ibi byago by’iyi mpanuka, byabaye igihe iyi kamyo ipima metero 12 yagonganaga n’iyindi modoka ku mahuriro y’imihanda, hasanzwe hari abantu benshi. Amashussho yerekanwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu yerekana imirambo y’abantu bahiye bagakongoka mu mihanda ikikije iki kimodoka.

Umukuru w’icyo Gihugu, Julius Maada Bio avuga ko yababajwe cyane n’umuriro uteye ubwoba hamwe n’abantu bahasize ubuzima mu buryo bubabaje cyane. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko Leta ye “izakora uko ishoboye kose kugira ngo ishyigikire imiryango yahuye n’ibyago“.

Umukuru w’umujyi wa Freetown, Yvonne Aki-Sawyerr nkuko BBC ibitangza, avuga ko yabonye amashusho “ateye ubwoba cyane” ariko ko ibyangiritse gushyika ubu bitaramenyekana neza.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook, avuga ko hari “ibihuha bivuga ko abarenga 100 ari bo bapfuye“, ariko gushyika ubu ubutegetsi ntiburatanga imibare ndakuka y’abahasize ubuzima. Uyoboye uburuhukiro bwa Leta, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko bamaze kwakira abapfuye 91.

Iyi mpanuka ivugwa ko yabaye nijoro kuri uyu wa gatanu nk’I saa yine z’ijoro mu masaha mpuzamahanga (I saa sita z’ijoro ku masaha yo mu Burundi no mu Rwanda).

Ikinyamakuru kimwe kivuga ko imodoka itwara abantu (bus) yari yuzuye yahiye igatokombera, mu gihe amaduka n’ibibanza bicururizwamo mu isoko ryegereye umuhanda aho iyo mpanuka yabereye byafashwe n’umuriro igihe ibitoro/ibikomoka kuri Peterori byamenekaga bigakwira mu mihanda.

Brima Bureh Sesay, umukuru w’ishami rishinzwe kurwanya ibiza muri Sierra Leone, yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko ibyabaye ari ” ibyago biteye ubwoba…biteye ubwoba”.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →