Abantu ntibakwiriye kwiharira ubutaka, bakwiye kubusangira n’ibindi binyabuzima-Dr Ange Imanishimwe

Dr Ange Imanishimwe, umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima akaba anakuriye umuryango utari uwa Leta ugamije kubungabunga no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima ‘Biodiversity conservation organization’(BIOCOOR) ukorera hafi ya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, avuga ko abantu bakwiye kubana neza n’ibindi binyabuzima birimo ibimera n’inyamaswa kugira ngo ubuzima bwa muntu bube bwiza n’uburenganzira bw’ibimera n’inyamaswa nabwo bwubahirizwe.

Ibi arabivuga kuko ngo usanga ahanini abantu bashaka gukoresha ubutaka bwose kuburyo inyamaswa zitahagera n’ihageze igahohoterwa. Si inyamaswa gusa uyu mushakashatsi avuga, ahubwo ngo n’ibindi binyabuzima bitandukanye bigenda bibangamirwa, aho nk’inyoni ngo zigenda zirukanwa aho zisanzuriraga kubera hahinzwe hose nyamara zifite akamaro mu kubangurira imyaka ikera.

Yagize ati:” Iyo inyamaswa ije aho abantu batuye ntigomba guhohoterwa cg ngo yicwe ahubwo isubizwa aho yaturutse. Ikindi kandi abantu ntibakwiye guhohotera ikinyabuzima icyo ari cyo cyose. Niba inyoni ije kukonera imyaka wayikabukira igasubirayo utayishe kuko nazo zifite uburenganzira”.

Uku guhohotera ibinyabuzima ariko birimo no kwica udukoko duto duto, avuga ko ngo ahanini biterwa no kudasobanukirwa akamaro kabyo kuri bamwe mu baturage bo mu turere dutandukanye mu ntara y’amajyepfo, aho ngo batwica batinya ko twabarya cyangwa tukabangiriza.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, uyu mushakashatsi avuga ko bazakomeza gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ibinyabuzima bibungabungwe kandi abantu be kwiharira ubutaka ahubwo babusaranganye n’ibindi binyabuzima. Asaba abantu kwita ku binyabuzima ntibabihohotere kuko bituma bimwe bigenda bikendera.

Agaragaza ko hari amoko menshi y’ibinyabuzima yagiye akendera ndetse hakaba n’ibimera bitakiboneka kandi byari ingirakamaro ku buzima bwa muntu. Muri ibi bice bya Nyungwe ni hamwe mu hakigaragara amoko amwe y’ibimera byifashishwaga n’abanyarwanda mu buvuzi bunyuranye ubu bitakiboneka henshi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →