Abanya Tanzaniya bafite ubwoba bw’ihohoterwa rishobora gukurikira amatora

Abasesenguzi bavuga ko Perezida John Pombe Magufuli ashobora kongera gutorerwa kuyobora abanya Tanzaniya nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko hari ibitagenda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020 nibwo Abantu barenga miliyoni 29 biyandikishije gutora kugira ngo bahitemo ushobora gusimbura Perezida Magufuli, amatora akorwa kugeza sayine z’ijoro.

Ishyaka riri ku butegetsi Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi kuva iki gihugu cyakwigenga kuva mu 1961.

Kuri uyu wa gatatu, umuyobozi w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya Freeman Mbowe wa CHADEMA, yavuze ko “ubuzima bwe bwari mu kaga”, avuga ko hoteri ye yagabweho igitero maze hafatwa babiri mu bashinzwe umutekano we.

Magufuli, w’imyaka 60, arashaka manda ya kabiri Mu gihe amatora arikuba imbuga zose zavanyweho, ku buryo bigoye kumenya ibizavamo, abasesenguzi benshi babona Magufuli afite amahirwe menshi yo kongera gutorerwa kuyibora Tanzaniya.

Akaba yarahanganye bikomeye na Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi warokotse igitero cy’ubwicanyi mu 2017, wagarutse avuye mu buhungiro mu ntangiriro z’uyu mwaka ashaka kwiyamamaza ariko ibikorwa bye biza kuburizwamo bamushinja gutanga ibitekerezo byo kwigomeka.

Lissu yahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo mu mihanda nyuma y’uko ibyavuye mu matora bizaba byatangajwe ku munsi wo kuwa kane mu gihe amajwi azaba atabaruwe neza, aha uzabona amajwi menshi akaba ariwe uzahita arahirira kuyobora Tanzaniya kuko ntakiciro cyakabiri kizabaho.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bahura n’imbogamizi mu kugerageza guhangana n’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi, riri kubutegtsi mu gihe abakandida 15 aribo bashaka uyu mwanya perezida.
Source:Aljazeera

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →