Abanyeshuri bakora ubutinganyi bagiye gucibwa mu mashuri abacumbikira muri Kenya

Minisitiri w’uburezi mu Gihugu cya Kenya, George Magoha avuga ko abanyeshuri bose b’abatinganyi bakwiye kubuzwa kwiga mu mashuri acumbikira abanyeshuri kugira ngo badahindura imyitwarire y’abandi banyeshuri.

Yavuze ko ahubwo bakwiye kujya biga mu mashuri abegereye, aho abanyeshuri biga bataha iwabo. Yongeyeho ko abanyeshuri b’abatinganyi basanzwe biga mu mashuri acumbikira abanyeshuri bakwiye kwimurirwa mu yandi mashuri.

Yasabye abayobozi b’amashuri gushyira imbere ibiri mu nyungu za benshi, aho gushyira imbere ibiri mu nyungu z’abantu bacyeya.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaze kuvuga ko izitabaza inkiko igahangana n’aya mabwiriza, ivuga ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryahonyora uburenganzira bw’abanyeshuri.

Muri Kenya, imibonano mpuzabitsina y’abatinganyi ihanishwa igifungo kigera ku myaka 14 – ubujurire kuri iri tegeko bwateshejwe agaciro mu 2019.

Bwana Magoha nkuko BBC ibitangaza, yanashyigikiye abasaba ko biba itegeko gupima ibiyobyabwenge abanyeshuri ubwo amashuri azaba yongeye gufungura imiryango mu mwaka utaha, avuga ko byagabanya ikoreshwa ryabyo, yavuze ko riri kwiyongera mu gihugu.

Avuze aya magambo nyuma y’inkubiri yo mu kwezi gushize yo gutwika amashuri n’ibyumba byo kuraramo by’abanyeshuri, byose hamwe bibarirwa muri za mirongo, byatumye amashuri menshi aba afunze imiryango by’igihe gito, mbere yuko igihembwe kirangira.

Amagambo ye yazamuye imbamutima zikakaye mu Banya-Kenya, bamwe bashinja uyu Minisitiri gukoresha imvugo y’ivangura ku banyeshuri b’abatinganyi.

Uyu Minisitiri uzwiho kutarya indimi, si ubwa mbere agize ibyo avuga bigateza impaka, ndetse yashyizeho impinduka zikomeye, zirimo nk’integanyanyigisho nshya itavugwaho rumwe yahinduye burundu urwego rw’uburezi.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →