Abanyeshuri bishwe barashwe n’ababashimuse muri Nigeria

Abanyeshuri batatu, bari mu bashimuswe ku wa kabiri kuri kaminuza iri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria, babonetse bishwe barashwe, nkuko abategetsi babivuga.

Imirambo yabo yabonetse kuri uyu wa gatanu mu cyaro cya Kwanan Bature, hafi y’iyo kaminuza. Ubu yajyanwe mu buruhukiro (morgue). Umubare utaramenyekana w’abanyeshuri bashimutiwe kuri Kaminuza yigenga ya Greenfield iri mu karere ka Chikun ko muri iyo leta. Ntabwo bikunze kubaho muri Nigeria ko abashimuse abanyeshuri babica, ni ibintu biba gacye cyane.

Bitandukanye n’izindi leta bihana imbibi, leta ya Kaduna ifite imikorere yo kutagirana ibiganiro n’abashimuse abantu cyangwa kuriha ingwate. Ahubwo Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai w’iyo leta ashaka ko abashimuse abantu bafatwa bagacibwa imanza.

Bwana Nasir yavuze ko iyicwa ry’abo banyeshuri ari “ubunyamaswa bwuzuye, kutagira ubumuntu no kubahuka ubuzima bw’abantu bikozwe n’abagome”.

Mu itangazo yasohoye, yagize ati: “Ibi bisambo byitwaje intwaro ni urugero rw’ububi bwa mbere bushoboka bw’inyokomuntu kandi bigomba kurwanywa uko byagenda kose kubera ubunyamaswa bigaragaza”.

Kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, abanyeshuri barenga 800 bamaze gushimutwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Ariko 29 bashimuswe mu kwezi kwa gatatu ku ishuri rikuru ryo muri leta ya Kaduna ntabwo bararekurwa.

Ababyeyi babo bamaganye icyemezo cya Guverineri cyo kutagirana ibiganiro n’ababashimutiye abana, ndetse bagaragaje ko bafite ubushake bwo kuriha ingwate ngo abana babo barekurwe.

Gushimuta abantu mu kivunge hagamijwe kwaka ingwate bikomeje kwiyongera muri Nigeria, mu gihe abategetsi barimo kugorwa n’ibikorwa-remezo bimeze nabi byo mu rwego rw’umutekano.

Nyinshi muri leta zo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, zafunze amashuri ngo zihe akanya abategetsi ko gushaka umuti w’iki kibazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →