Abanyeshuri i Burundi bahuye n’uruva gusenya bazira ifoto ya Perezida

Abanyeshuri basiribanze amafoto ya Perezida Nkurunziza bibaviramo gukubitwa no kuraswaho.

Abanyeshuri, bafashe igitabo bigiramo kirimo ifoto z’abategetsi barimo abaperezida batandukanye b’Uburundi, Abami b’Uburundi, bageze ahari ifoto ya Perezida Nkurunziza mu gushaka kwerekana urwango bamwanga basiribanze n’umuti w’ikaramu ahari ifoto ya Perezida nkurunziza.

Ibyo aba banyeshuri bakoze ntabwo byabaguye neza kuko bamwe muribo barafashwe, abandi bagiye mu mihanda kwigaragambya Polisi ibahukamo n’inkoni, byanze babarasaho kuburyo ngo hari abapfuye abandi bagakomereka.

Emmanuel Niyungeko, umutegetsi w’intara ya Buramvya, ntabwo yemera ko hari uwapfuye, gusa n’abakomeretse ntabwo avuga ko bakomerekejwe n’amasasu ahubwo avuga ko ngo ari amatafari n’amabuye bari bitwaje yo gutera abantu yabakomerekeje.

Kwerekana urwango banga Perezida Petero Nkurunziza basiribanga ahari ifoto ye nibyo byabakozeho.
Kwerekana urwango banga Perezida Petero Nkurunziza basiribanga ahari ifoto ye nibyo byabakozeho.

Uyu mutegetsi avugana n’ijwi rya Amerika, yavuze ko ibi bikorwa byatangiye kuri uyu wa Kane Taliki ya 2 Kamena 2016, avuga ko hari agatsiko ka bamwe mubanyeshuri bashatse kwigaragambya banga ko bagenzi babo babazwa kubyo bakoze nyuma bagahangana na Polisi ubwo yageragezaga kubatatanya.

Niyungeko, avuga ko ubwo bihaga umuhanda bari mu kwigaragambya, bateraga amabuye n’amatafari abagenzi n’imodoka zigenda, ibyo rero ngo Igipolisi cyarabirukankanye kirasa mu kirere kugira ngo kibatatanye.

Uyu mutegetsi, avuga ko muri aba banyeshuri hari abari mu nzego za polisi kubera kubazwa ibyo bakoze ariko agahakana ko hari abandi baba babigendeyemo.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →