Abapolisi 160 bari mu butumwa bw’amahoro muri Soudan y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe

Kuri uyu wa kane tariki 14 Werurwe 2019, abapolisi b’u Rwanda bagera ku 160 barimo ab’igitsina gore 18 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (UNMISS) mu gihugu cya Soudan y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe kubera ubunyamwuga mu kazi kabo.

Iyi midairi yambitswe abapolisi bagize ikiciro cya kabiri cyo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu; ni ukuvuga Rwanda Formed Police Unit-Two (RWAFPU2).

Ni igikorwa cyabereye mu mujyi w’iki gihugu, ari wo Juba, hasanzwe hari icyicaro gikuru cy’ubwo butumwa bw’amahoro, kiyoborwa n’umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro Paul Egunsola mu izina ry’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Gutteres.

Iki gikorwa kandi cyo kwambika abapolisi b’u Rwanda imidari cyanitabiriwe n’uhagarariye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro (UNMISS) ku ruhande rw’ingabo Lt Gen. Mushyo Kamanzi n’uyihagarariye ku ruhande rwa Polisi Unaisi Lutu Vuniwaqa n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mu ijambo rye uwari uhagarariye umunyabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Paul Egunsola yashimiye abapolisi b’u Rwanda ubuyo bitwara neza mu kazi kabo bakora ko kugarura amahoro muri kiriya gihugu cya Soudan y’Epfo, imbaraga bakoresha, ubwitange n’uburyo babikora kinyamwuga.

Yagize ati:” Uyu ni umwanya mwiza wo kubashimira ku bikorwa by’indashyikirwa mukora mwambikwa imidari n’umuryango w’abibumbye(UN), ndashimira kandi leta y’u Rwanda yo idahwema gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi hose”.

Yongeyeho ati:” Ndabashimira ko mukora akazi kanyu mu shinzwe neza kinyamwuga haba mu guhosha imyigaragambyo; gucunga umutekano w’abayobozi, gufasha abaturage mu mirimo itandukanye, gukora uburinzi n’ibindi bitandukanye.”

Ukuriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yavuze ko kubigeraho bitoroshye hatabayeho gufatanya no gukorera hamwe n’abandi.

Yagize ati:” Turashimira ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’abibumbye n’abandi bafanyabikorwa bose b’uyu muryango badufasha gukora imirimo dushinzwe neza”.

Ati:” Mboneyeho gushimira aba bapolisi bose bambitswe imidari ku kazi keza bakora bagashyizemo imbaraga, umutima nama, ubwitange, ubupfura n’ibindi.  Ibi n’ibyerekana ko aho wabatuma hose ku isi bagenda kandi bagakora kinyamwuga.”

ACP Karasi yasoje ashimira umuryango w’abibumbye, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku nama nziza badahwema kubagira zo kurangwa n’umurimo unoze no gukora kinyamwuga bityo bagahesha ishema igihugu cya batumye.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →