Abapolisi 160 bavuye mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bashimiwe akazi keza bakoze

Abapolisi b’u Rwanda 160 biganjemo ab’igitsina gore bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ubwo bageraga ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu masaha ya 18h30 zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena 2019, bashimiwe umuhate n’umurava bagaragaje mu kazi, mu gihe bamazeyo kingana n’umwaka.

Iri tsinda ry’abapolisi ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi rikaba ryahise risimburwa n’irindi riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni, rifite inshingano zo kurinda inkambi z’impunzi no kurinda ibikorwaremezo n’ubutabazi.

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege i kanombe bakiriwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutumwa bw’amahoro muri Polisi y’u Rwanda (PSO) Assistant Commissioner of Police (ACP) David  Butare arikumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

ACP Butare yabashimiye akazi keza bakoze, ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze muri ubu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati“Ubu mugarutse mu gihugu cyanyu amahoro kandi n’aho muvuye mwitwaye neza, tubashimiye akazi keza mwakoze. Mwahagarariye igihugu cyabatumye neza, impanuro mwari mwahawe mbere y’uko mugenda bigaragara ko mwazubahirije mukora ibyo mwari mushinzwe neza.”

Yakomeje abashimira umuhate n’umurava bagaragaje mu kazi basoje, ababwira ko bagenda bagasura imiryango yabo bakazagaruka mu kazi nyuma yo kuganira nayo.

Uwari uyoboye iri tsinda ry’aba bapolisi basoje imirimo yabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo  Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi  yavuze ko icyabafashije kwitwara neza mu butumwa bw’amahoro bavuyemo muri Sudani y’Epfo ari inama n’impanuro bari bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda mbere y’uko bagenda.

Yagize ati “Mu gihe kingana n’umwaka twari tumazeyo twari dufite inshingano zo gufasha Umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro n’umutekano muri iki gihugu, tukaba twarakoze ibikorwa byinshi bitandukanye birimo kurinda abaturage bari mu nkambi zirindwa n’Umuryango w’Abibumbye. Ibi byose twabikoze neza tunabihererwa amanota meza ashimishije.”

Yashimiye Ubuyobozi bw’igihugu n’ubwa Polisi bwabonye ko igitsina gore nacyo gishoboye maze bakabaha inshingano zo kujya kubungabunga amahoro n’umutekano mu muryango w’abibumbye. Avuga ko icyizere ubuyobozi bwabagiriye kitapfuye ubusa kuko bakoze akazi neza bashimwa n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage bashimishwa cyane no kubona bacungiwe umutekano n’abapolisikazi.

Umwe mu bapolisikazi bavuye mubutumwa bw’amahoro Sergeant Nyirarukundo Furaha yavuze ko bakoze akazi bari batumwe n’ubuyobozi bw’igihugu neza, kandi abaturage bari bashinzwe kurinda bashimishijwe no kubona igitsina gore aricyo kiri hafi mu kubafasha no kubashakira amahoro .

Yakomeje avuga ko mu gihe bari bamaze yo bakoze akazi neza mu bwitange n’umurava bakaba barabaye intangarugero mu bandi, yaboneyeho kugira inama bagenzi be b’igitsina gore ko bakwiye kwitinyuka bakumva ko bashoboye, inzego z’umutekano ari byiza kuzikorera kandi ko bitera ishema kubona igitsina gore kiri muri izi nzego.

Iri tsinda risoje inshingano mu butumwa bw’amahoro niryo rya mbere rigizwe n’abapolisikazi benshi. Bakaba bahise basimburwa n’irindi naryo rigizwe n’abapolisi 160 bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni.

SSP Urujeni yavuze ko bagiye gukomereza kubyo abo basimbuye bagezeho kandi bizeye ko bazubahiriza inshingano bafite neza bakurikije impanuro bahawe n’Ubuyobozi bukuru bwa Polisi.

Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abapolisikazi benshi mu butumwa bw’amahoro ku isi.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →