• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Abapolisi 45 basoje amahugurwa ku myitozo ngororamubiri

Umwanditsi
January 13, 2019

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2019 ku Kicaro gikuru cya Polisi ku kacyiru hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu yari agamije kongerera ubumenyi abapolisi bashinzwe gukoresha imyitozo ngororamubiri mu mitwe (Unit) itandukanye bakoreramo.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 45 yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abapolisi bashinzwe imyidagaduro kugirango nabo bazahugure bagenzi babo bityo bahorane ubuzima buzira umuze bizanabafashe kuzuza inshingano zabo neza.

Aya mahugurwa yatanzwe n’abarimu bigisha isomo ry’imikino n’imyidagaduro  muri kaminuza y’u Rwanda yibanze ku gusangiza abapolisi ubumenyi ku mategeko n’amabwiriza ku mikino itandukanye irimo handball, gusiganwa ku maguru (athletism)  ndetse n’umukino w’intoki wa volleyball.

Muri aya mahugurwa abayitabiriye bagaragarijwe uruhare imyidagaduro ifite mu gufasha umupolisi gutunganya neza inshingano ze ndetse n’uko uwahuye n’imvune yitabwaho.

Superintendent of Police (SP) Thierry Munanura ushinzwe imibereho myiza imikino n’imyidagaduro muri Polisi y’u Rwanda yashimiye abarimu ku kazi keza bakoze ko kongerera abapolisi ubumenyi anasaba abapolisi kuzashyira mu bikorwa inyigisho bahawe.

Yagize ati “ siporo ni inkingi ikomeye ifasha umuntu kubungabunga ubuzima bwe bugahora buzira umuze, yongera urugwiro no gusabana hagati y’abayikora bityo uwari unaniwe akaruhuka mu mutwe, siporo kandi ihuza abantu bityo hakaba hatangirwa ubutumwa bwaba ubwo gukumira ibyaha ndetse n’ubundi bugamije iterambere ry’umuturage.”

Yaboneyeho gusaba abapolisi bahuguwe gusangiza bagenzi babo ubumenyi bahawe bityo bakarushaho gusabana no kubungabunga ubuzima bwabo.

Chief Inspector of Police (CIP) Vasco Butera umwe mu bahuguwe wahembwe nk’uwitwaye neza yavuze ko ayamahugurwa yari akenewe akaba yaraziye igihe.

Yagize ati “ Abakora mu rwego rushinzwe umutekano bakwiye guhora bafite ubuzima buzira umuze, ubu bumenyi twahawe tukaba tuzabugeza kuri bagenzi bacu hirya no hino aho dukorera.”

Ngarambe François Xavier yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa  anasaba abapolisi bahawe ubu bumenyi kurushaho gukunda siporo kuko bizabafasha kwitwara neza mu kazi  kabo.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga