Abapolisi bahagaritswe mukazi i Paris bazizwa gukubita umwirabura

Abategetsi b’Ubufaransa bahagaritse abapolisi batatu nyuma yo kuboneka kuri video barimo gukubita umwirabura ukora mu by’umuziki hagati mu murwa mukuru wa Paris.

Ibi byabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize byatumye haduka uburakari kubashinzwe imyitwarire y’abashinzwe umutekano mu Bufaransa. Ku musi wa mbere, igipolisi cyashinjwe gukoresha ingufu nyinshi zidakenewe mu gihe cyarimo kirasenya inkambi y’abimukira i Paris.

Ibyo bibaye mu gihe Leta irimo kugerageza gushyiraho itegeko ribuza kwerekana isura z’abapolisi. Abadakozwa iby’iryo tegeko bavuga ko iyo ataba ayo mashusho nta kintu na kimwe muri ibyo byabaye mu cyumweru gishize cyari kumenyekana.

Ku musi wa kane, umukinnyi kabuhariwe w’umupira w’amaguru, Kylian Mbappe, na we w’umwirabura, yifatanije na bagenzi we b’ikipe y’igihugu hamwe n’abandi bakinnyi batandukanye mu kwamagana imyitwarire y’abo bapolisi.

Iruhande rw’ifoto y’uwo mugabo wiswe Michel yuzuye amaraso mu maso, yanditse ati:” Video ibabaje, ubunyamaswa budakwiye kwihanganirwa. Amagana amacakubiri ashingiye ku ruhu!”.

Kuri uyu wa kane tariki 25 Ugushyingo 2020, ni ho amashusho ya video yashyizwe ku rubuga rwa Loopsider. Yerekana abapolisi batatu barimo bakubita amakofe banakoresha indembo kuri uwo mugabo amaze kwinjira muri ‘studio’ yiwe. Loopsider ivuga ko ubwa mbere yari yahagaritswe ashinjwa kuba atambaye agapfukamunwa.

Michel kandi, avuga ko yatutswe ibyerekeye uruhu rwe mu minota itanu yamaze arimo arakubitwa. Yarafunzwe anashinjwa kurwana no kwanga guhagarikwa, ariko abacamanza bamaganira kure ibyo birego kuwafashwe, ahubwo bakaba bahise bataniza iperereza kuri abo bapolisi.

Igihe yageraga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku wa kane, ari kumwe n’umuburanira kugira batangize urubanza, Michel yabwiye abanyamakuru ati:”Abantu bakwiye kuba bandinda bangabyeho igitero. Nta kintu na kimwe nari nakoze ngo nkorerwe ibintu nk’ibi. Nshaka ko gusa abo bantu batatu bahanwa hakurikijwe amategeko”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yavuze ko “ababajwe cyane” n’icyo”gikorwa kidakwiye kwihanganirwa”.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gérald Darmanin yabwiye televiziyo y’Ubufaransa ko ashobora gusaba ko abo bapolisi bahagarikwa mu kazi, avuga ko “banduje umwambaro w’igihugu”.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Darmanin yari yategetse igipolisi kumushyikiriza icyegeranyo, nyuma y’aho basenyeye inkambi nini y’abimukira ku murwa mukuru, bagatana mu mitwe na bo hamwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Yanditse kuri Twitter ko bimwe mubyahabereye “Biteye isoni”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →