Abapolisi bakuru 31 bashoje amasomo bamazemo umwaka i Musanze

Abapolisi bakuru 31 baturuka mu bihugu 10 byo ku mugabane wa afurika, barangije amasomo ku miyoborere bahabwaga mu kigo cy’ishuri rikuru rya Polisi y’ u Rwanda riri i Musanze.

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 2 Nyakanga 2016, mu kigo cy’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) kiri i Musanze, harangije abapolisi 31 b’aba Ofisiye bakuru baturutse mu bihugu icumi byo ku mugabane wa Afurika.

Amasomo aba bapolisi bakuru bahawe, yarebanaga cyane n’inshingano z’imirimo yabo isanzwe ya buri munsi ya gipolisi ariko bitsaga cyane kubijyanye n’imiyoborere.

Aba bapolisi bakuru bamaze umwaka muri iri shuri, baturuka mu bihugu bya; Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Rwanda, Sudani y’amajyepfo,Tanzaniya, Uburundi, Uganda na Zambiya.

Uhereye ibumoso ni IGP Gasana, Minisitiri Musa Fazil iburu ni CP Namuhoranye Felix
Uhereye ibumoso ni IGP Gasana, Minisitiri Harelimana Fazil iburu ni CP Namuhoranye Felix.

Aya masomo bayahawe mu bice bigera kuri bitatu aribyo; ikirebana n’umwuga wabo wa gipolisi ku rwego rwabo, Amasomo asanzwe yo mwishuri ajyanye n’ibyo bigaga yatanzwe ku bufatanye na Kaminuza nkuru y’u Rwanda hanyuma igice cya gatatu kikaba icy’amasomo abigisha kuyobora abandi bapolisi kuko ari abayobozi.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana wari umushyitsi mukuru, asoza iki cyiciro cya 4 cy’aba bapolisi 31 bo kurwego rwo hejuru, yanatanze impamyabumenyi zerekana ko bize ndetse bashoje amasomo yabo. yavuze kandi ko iyi ari indi ntambwe itewe kuri Polisi y’u Rwanda n’Igihugu muri rusanjye.

Yagize ati:” Iyi n’indi ntambwe kandi n’ikimenyetso cyerekana ukuntu Polisi y’u Rwanda ishyira mu bikorwa intego n’inshingano byayo aribyo:”kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo kandi babigizemo uruhare no kongerera ubumenyi abapolisi mu ngeri zose”.

CP Namuhoranye Felix, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, yashimiye cyane aba bapolisi imyitwarire myiza yabaranze mu gihe cy’umwaka bamaze bakurikirana amasomo yabagenewe.

Yavuze ko kandi yizera adashidikanya ko amasomo bahawe mu gihe bamaze azabafasha mu kazi kabo ka burimunsi, akazafasha abo bayobora n’ibihugu baturukamo muri rusanjye.

Aha, abanyeshuri batambukaga bajya gufata ifoto y'urwibutso.
Aha, abanyeshuri batambukaga berekeza aho bagombaga gufatira ifoto y’urwibutso.

CP Namuhoranye, avuga ko mubyo bize harimo ibijyanye n’inshingano zabo za gipolisi kandi ngo bakabijyanisha n’aho Isi igeze mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, byaba se gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa mu buryo ubw’aribwo bwose, bize kandi gukorera hamwe ngo kuko ntacyo wageraho mu gihe waba ukora wenyine.

Umunyeshuri wahize abandi mu masomo akabona amanota menshi ni umunyarwanda ariwe ACP Rafiki Mujiji, we n’abandi batatu batsinze mu byiciro bitandukanye by’amasomo bize bahembwe na Minisitiri Sheikh Musa Fazil Harelimana, abo bandi ni SACP Godfrey Mwanza wo muri Zambia, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira wo mu Rwanda, ACP Suzan Kaganda wo muri Tanzaniya.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare Maj. Gen Jean-Bosco Kazura, uwari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Sudani y’Epfo Lt Gen Abraham Peter Manyuat, abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda ari nabo bahaye amasomo aba banyeshuri barangije hari kandi n’abandi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →