Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bashimiwe umuhati n’umurava bibaranga

CP Munyambo, yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro kubera imyitwarire myiza.

Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yashimye abapolisi bari muri ubu butumwa bw’amahoro kubera imyitwarire myiza ibaranga mu kazi.

Ibi CP Munyambo, yabivuze mu nama yagiranye n’aba bapolisi, abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu gace ka Bor, ho mu mujyi wa Jonglei, n’abandi bafite inshingano zitandukanye.

Aganira nabo, CP Munyambo yabashimiye umurava bagaragaza mu kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, kandi abasaba gukomeza gukorana neza n’abaturage bashinzwe kubungabungira umutekano ndetse n’abandi bagenerwabikorwa.

Yabwiye aba bapolisi abereye umuyobozi ati:”Imyitwarire myiza ni ishingiro ryo gukora ibyo mushinzwe kinyamwuga. Mugomba gukora nk’itsinda rimwe kugira ngo mubashe gukora byinshi mu gihe gito”.

CP Munyambo, yashimye kandi aba bapolisi kubera umuhati wabo mu kugaragaza no gukemura ibibazo by’abaturage bataye ibyabo, ibi bakaba babikora bafatanyije n’ababahagarariye, abayobozi b’inzego z’ibanze, n’abagize amashyirahamwe y’abagore n’urubyiruko.

Uru ruzinduko ruri muri gahunda CP Munyambo muri Gashyantare ubwo yasuraga abapolisi ba UNMISS bakorera mu ntara za Malakal na Bentiu, asuzuma uko bashyira mu bikorwa inshingano zabo; aho naho yaganiriye n’ibyiciro by’abapolisi binyuranye, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abagenerwabikorwa.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →