Abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo bambitswe Imidari

Imidari y’ishimwe, yahawe abapolisi b’u Rwanda bari mu mutwe wa FPU mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Sudani y’Epfo kubw’akazi bakoze mu gihe cy’umwaka bahamaze.

Abapolisi b’u Rwanda 240 bakorera mu mutwe wa FPU mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNIMISS), ku italiki ya 15 Kanama 2016 bambitswe imidari y’ishimwe kubera akazi bakoze muri iki gihugu.

By’umwihariko, bashimiwe akazi bakoze mu duce twa Upper Nile na Malakal mu majyaruguru y’iki gihugu.

Komiseri wa Polisi muri UNMISS, CP Bruce Munyambo niwe wahagarariye intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo muri uyu muhango wo gutanga imidari.

Mu ijambo rye, CP Munyambo yabasomeye ubutumwa bushima abapolisi b’u Rwanda bakorera muri UNMISS ku bunyamwuga na disipulini bagaragaje mu gihe cy’umwaka bakoze muri iki gihugu.

Yagize ati: “Nabasuye aho muba n’aho mukorera, mwagaragaje umurava udasanzwe, mwihesheje agaciro kandi mukora akazi gakomeye kandi ni ishema rya Loni”.

Mu bapolisi bambitswe imidari, harimo abagore 47 Bose bakoze umwaka umwe muri iki gihugu.

Sudani3

Muri ubwo butumwa kandi, CP Munyambo yagize ati:”Tumaze hafi umwaka dukorana ariko uko nababonye, nta gushidikanya ko mwagaragaje ubunyamwuga mu gutanga umusanzu ku mahoro y’iki gihugu no kugirango harangire intambara yahitanye ubuzima bw’Abanyasudani y’Epfo, abandi bava mu byabo. Tubashimiye byimazeyo umusanzu mwatanze”.

Yakomeje abagira inama yo gukorera hamwe kugirango Sudani y’Epfo ibe igihugu cy’amahoro n’amajyambare arambye.

Uhagarariye umuyobozi w’ibiro bya Upper Nile muri Malakal, Hastings Amurani we yavuze ko nta gushidikanya ko FPU Rwanda muri Malakal yagize akamaro mu kongera ubushobozi mu kurinda aho  bayobowe na  Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga.

CP Munyambo Sudani4

Amurani yagize ati:” Nta gitunguranye kirimo ko abapolisi b’u Rwanda babaye ba ambasaderi beza b’igihugu cyabo n’ibendera rya Loni, disipulini yabo ku baturage yagaragaye bakigera hano.Umurava  no kwihangana byabo byagaragaye mu nzego zose dore ko byanashyiraga ubuzima bwabo mu kaga; turabashima ko batigeze biganda”.

Yongeyeho ko ku buryo bugaragara, Rwanda –FPU yagaragaje ubushobozi bwo guhora ifatanya n’abaturage yari ishinzwe gukorera.

Aha yagize ati:” Ibi byatumye natwe tugira umuco w’ubufatanye watumye twubahana kandi habaho kumvikana muri twe no mu baturage aho barindirwaga”.

Umuyobozi w’Abapolisi b’u Rwanda ACP Rutikanga yashimiye abambitswe imidari kuri disipuline,ubufatanye no gukorera hamwe  bagaragaje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →