• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Abapolisi b’u Rwanda barimo n’abo ku rwego rwo hejuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Umwanditsi
August 3, 2016

Muri Polisi y’u Rwanda, abapolisi 308 barimo n’abo ku rwego rw’abayobozi bakuru bagiye gutangira ubuzima bushya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Taliki ya 3 Kanama 2016, ku cyicaro cya polisi y’u Rwanda ku kacyiru habaye umuhango wo gusezera ku mugaragaro abapolisi 308 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uko ari 308 basezerewe, barimo babiri bo kurwego rwo hejuru aribo; Deputy Commissioner General of Police (DCGP) Mary Gahonzire na Nsabimana Stanley

Mu bapolisi bakuru basezerewe kandi barimo Commissioner of Polisi (CP) Gatete Cyprien, barimo batanu bo ku rwego rwa Assistant Commissioner of Polisi(ACP)  aribo Francis Nkwaya wari umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Dr. Wilson Rubanzana, Sam Karemera, Joseph Rudasingwa hamwe na Jimmy Hodari.

Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bahawe umwanya bavug aakabari ku mutima.
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe umwanya bavuga akabari ku mutima.

Uretse aba bapolisi bo kurwego rwo hejuru, abandi bapolisi b’aba ofisiye bakuru 38 nabo basezerewe, aba ofisiye bato 62 nabo basezerewe, ba su ofisiye bato 156 nabo basezerewe hamwe n’abapolisi 44 nabo basezerewe,  bose hamwe uko ari 308 bagiye gutangira ubuzima bushya.

Umuhango wo gusezera ku mugaragaro kuri aba bapolisi 308 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, wayobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil harelimana wari uhagarariye perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Minisitiri Sheikh Musa Fazil harelimana, yabashimiye uruhare n’ubutwari bagize mu kubaka u Rwanda, yabashimiye kandi umurava, ubwitange no gukora batizigama byabaranze mu gutuma u Rwanda ruba urwo rurirwo uyu munsi.

Aba bapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, basabwe ko mu buzima bushya bagiye gutangira bagomba gukomeza guhesha isura nziza igihugu cyabo na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko

Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bibukijwe kandi ko mu bunyangamugayo bwabo bagomba gukomeza kuba urugero rwiza rw’abapolisi basigaye, basabwe cyane kuzirikana ko ubumenyi n’ubunararibonye bifitemo bagomba kubikoresha bubaka Igihugu.

Abapolisi bose basezerewe, bahawe icyemezo cy’ishimwe( Certificates of Merit) nk’ikimenyetso cy’ishimwe ry’ubwitange bwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga